Uruzinduko rw’Umukuru wa MONUSCO i Goma rwari rugamije iki?

Umuyobozi wungirije w’agateganyo w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye(UN) zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, Vivian van de Perre, yemeje ko ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’i Goma gifunguwe nyuma y’umwaka urenga cyari kimaze kitagwaho indege, kuva aho Ingabo za AFC/M23 zihafatiye muri Mutarama 2025.

De Perre yagize ati “Tariki 26 Mutarama 2025 nari mu ndege ya nyuma yaguye kuri iki kibuga cya Goma(yari ije kuhafata abakozi ba UN), ubu na bwo nisanze mu ndege ya mbere ihakandagiye, nkaba ntekereza ko iki ari ikimenyetso cy’uko iki kibuga cy’ingege kizagenda gifungurwa gake gake kubera inyungu z’abaturage.”

Gusa, hari abantu bakomeje kwibaza iby’uru ruzinduko rw’Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN wageze i Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026 akubutse i Kinshasa, nta biganiro birambuye byabanje kubaho hagati ya MONUSCO n’Umutwe wa AFC/M23 ufite umujyi wa Goma mu biganza byawo.

De Perre avuga ko uruzinduko rwe rugamije gusuzuma inshingano n’imbaraga Umuryango UN ushyira mu bikorwa by’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge(Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM)

De Perre avuga ko ubutumwa yajemo buri mu rwego rwo gufasha EJVM gushyira mu bikorwa Umwanzuro 2808 w’Akanama ka UN gashinzwe Umutekano ku isi, ukaba utegeka impande zirwana kubihagarika no gushyiraho agahenge gahoraho.

Uru ruzinduko ruje rukurikira itangazo Leta ya Angola iyobowe n’Umuhuza hagati ya DR Congo n’u Rwanda, João Lourenço, rivuga ko impande zihanganye muri Congo ari zo ngabo za FARDC na AFC/M23 zihagarika imirwano bitarenze tariki 18 Gashyantare 2026.

De Perre, nk’uko Itangazamakuru ryari ku kibuga cy’i Goma ribivuga, nta Muyobozi n’umwe wo ku rwego rwo hejuru muri AFC/M23 wigeze amwakira ngo baganire.

Related Posts

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

Read more

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

Read more

Ntibigucike

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

Aimable Karasira yapfuye

Aimable Karasira yapfuye

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye