Umuyobozi mushya wa Hezbollah Hashem Safieddine nawe IDF iramwivuganye

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu

Ministre w’intebe wa Isiraheri Benjamin Netanyahu kuri uyu wa kabiri yatangaje ko igisirikali cya Isiraheli cyishe uwari umuyobozi mushya w’umutwe wa Hezbollah Hashem Safieddine wasimbuye Hassan Nasrallah, na we wishwe mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda.

Safieddine wari mubyara wa Nasrallah, ni we wagomba kuyobora uwo mutwe, ari ko kuva mu cyumweru gishize ntabwo arigera agaragara mu ruhame nyuma y’ibitero by’indege simusiga Isiraheri yagabye mu duce tw’umujyi wa Beyiruti tubamo abarwanyi n’abayobozi ba Hezbollah.

Uwari umuyobozi mushya wa Hezbollah Hashem Safieddine

Mu butumwa bwa videwo, ministiri w’intebe Netanyahu yavuze ko ibitero byabo byasenye ubushobozi bwa Hezbollah, byica ibihumbi byabo yise intagondwa barimo Nasrallah, uwamusimbuye n’uwasimbuye uwambusimbuye.

Umutwe wa Hezbollah kugeza ubu ntacyo uratangaza ku bivugwa na Isiraheri.

Netanyanyu yaburiye abategetsi muri Libani kwitonda kuko bashobora kwisanga icyo gihugu gihundutse nka Gaza.

Ibitero by’umutwe wa Hezbollah mu majyaruguru ya Isiraheri bimaze guhitana abantu 49, mu gihe abarenga 500 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Isiraheri muri Libani.

Kuri uyu wa kabiri, Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU yatangaje ko umutekano mu burasirazuba bwo hagati urushaho gukendera. Yavuze ko afite ubwabo ko ibitero bya Isiraheri muri Libani bishobora guteza intambara mu karere kose.

By Julien B.

  • Related Posts

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Iteganyagihe ryatangajwe n’ikigo mpuzamahanga ICPAC ku bufatanye n’Umuryango w’ibihugu bigize icyogogo cy’uruzi rwa Nili ‘Nile Basin Initiative(NBI)’,  rigaragaza ko muri iyi mpeshyi hazabaho kugabanuka gukomeye kw’amazi y’imigezi n’ibiyaga, bikazagira ingaruka ku…

    Read more

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere(RDB) rwatangaje ko Abanyamahanga bavuye muri Congo cyangwa abanyuzeyo mu gihe kitararenga iminsi 30 bakumiriwe kwinjira mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola kimaze…

    Read more

    Ntibigucike

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Amazi agiye kubura muri iyi mpeshyi-Iteganyagihe

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Ubucuruzi muri Congo burakorwa bute muri iki gihe cya ebola?

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Afurika ntigomba gutegereza abibwira ko bafite isi n’ijuru mu biganza byabo-Perezida Kagame

    Aimable Karasira yapfuye

    Aimable Karasira yapfuye

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    RDB igiye kwimuka kugira ngo inyubako yayo ivugururwe

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye

    Leta ya Congo irashinjwa kugaba ibitero bidasanzwe ku baturage mu ijoro ryakeye