U Rwanda rurateganya gutuza mu nzu ziciriritse abadafite amikoro ahambaye, aho umuturage utazashobora kugura inzu iciriritse y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 25Frw na miliyoni 40Frw, azakodesha ahamworoheye mu byumba binini(salle) bya rusange.
Ibi bikubiye muri Politiki y’imiturire mu mijyi y’u Rwanda, nk’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, yayisobanuriye Inteko Ishinga Amatetegeko, Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kabiri.
Politiki y’imiturire yatangiye gushyirwa mu bikorwa irateganya gutuza mu mijyi Abaturarwanda barenga 52% bitarenze umwaka wa 2035, ndetse bakazaba bageze kuri 70% by’abaturage bose mu mwaka wa 2050.
Abatuye mu mijyi y’u Rwanda kugeza ubu bararenga miliyoni 3 n’ibihumbi 700 nk’uko ibarura rusange ryakozwe muri 2022 ribivuga, n’ubwo Umujyi wa Kigali wo utuwe na miliyoni 1 n’ibihumbi birenga 700, ukaba ufite ikigero cya 87% cy’abari mu mujyi, 13% akaba ari bo batuye mu cyaro cyawo.
Umujyi wa Kigali uvuga ko hafi 60% by’abaturage bawo batuye mu kajagari, ariko ugateganya ko bitarenze umwaka wa 2035 iyo miturire mibi izaba igeze kuri 20% igabanuka.
Ku gishushanyo mbonera cy’uyu Mujyi abenshi mu batuye mu kajagari bahawe kuzaba bavuguruye imiturire biratenze umwaka wa 2031, n’ubwo MININFRA ivuga ko izakorana n’abafatanyabikorwa bakubakira abo baturage inzu ziciriritse kandi zigeretse mu bibanza byabo, bo bakajya bafata igice kimwe cy’iyo nzu yubatswe iwe, ikindi kikagurwa cyangwa kigakodeshwa n’abandi bantu b’amikoro aciriritse.
Mu kiganiro Dr Gasore yahaye Inteko ishinga Amategeko kuri politiki y’imiturire mu mijyi, Depite Théogène Munyangeyo yabajije ati « Inzu ziciriritse ni angahe ku muturage n’ubushobozi bwe? »
Mu kumusubiza, Minisitiri w’Ibikorwa remezo yavuze ko hari abaturage bazajya bahabwa inzu bakishyura atarenga 1/3 cy’umushahara wabo wa buri kwezi, cyangwa bayakuye ku bwizigame bafite muri Ejo Heza.
Dr Gasore avuga ko inzu iciriritse izajya igurishwa hagati ya miliyoni 25Frw na miliyoni 40Frw, ariko umuturage utazabasha kuyigura na we akaba yarateganyirijwe gukodesha ahahendutse atangaho 1/3 cy’umushahara we, ariko hakazaba ari salle asangiye n’abandi, ifite ubwiherero n’igikoni bya rusange.
Dr Gasore yagize ati«Twaribajije tuti ‘ni ikihe kiguzi gito dushobora gutangaho inzu, uyu munsi rero turabona ari hagati y’amafaranga miliyoni 25-40, ni zo turi kwita inzu zihendutse. »
Yakomeje agira ati « Hanyuma turazirikana ko hari umuntu udashobora kubona ya mafaranga kandi akeneye gutura, igitekerezo ni uko inzu niziboneka ari nyinshi ziri muri icyo cyiciro cyangwa munsi yaho, kuko hari n’udu studio tw’akumba kamwe, wa muntu azabona aho akodesha hajyanye n’ubushobozi bwe, agatanga n’ubundi 1/3 cy’ayo yinjiza. »
Ati « Ikindi tutirengagiza ni uko turi mu mujyi, (kandi) mu mijyi yose hari n’aho usanga bagira icyumba(salle) kinini bagashyiramo ibitanda bakaryama, ni ukwemera nyine ko mu mujyi abantu bazabaho nk’abari mu mujyi, hari ibyo tugomba kwemera kandi tukabitegura uko. »
MININFRA ivuga ko politiki y’imiturire mu mijyi iteganya inzu nini z’abantu ku giti cyabo bafite amikoro, abaciriritse bakazagenerwa buri muntu chambrette(studio) irimo igitanda, igikoni n’ubwiherero, hakaba n’aho Leta izubaka inzu igizwe n’imiryango 3 ariko isangiye ubwiherero, ndetse na salle izajya ibamo abantu 4-6 na bo basangiye ubwiherero.







