Amakuru y’urugamba muri Congo, ni nde ufite Nzibira?

Iminsi imaze kuba ine mu burasirazuba bwa Congo urugamba ari injyanamuntu, aho muri Territoire za Walikale na Masisi muri Kivu ya Ruguru, hamwe na Walungu muri Kivu y’Epfo abaturage nta kurya nta kuryama mu ngo zabo.

Intambara ihanganishije AFC/M23 n’igisirikare cya Congo(FARDC) gifashijwe na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na FDLR yongeye kurota nyuma y’uko indege za FARDC zirashe kuri AFC/M23 ahitwa Bibwe, Hembe na Chyatso muri teritwari za Masisi na Walikale ku wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025.

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko drone za CH4 hamwe na Sukhoi-25 bya FARDC byarashe ku baturage mu duce dutuwe cyane, kubera iyo mpamvu AFC/M23 ikaba yariyemeje ‘kurwana ku baturage, irwanyiriza umwanzi kuva aho yateye aturuka(Uvira ni ho hashyirwa mu majwi).’

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo na mpuzamahanga bivuga ko Umujyi muto witwa Nzibira muri Teritwari ya Walungu ku birometero 18 uvuye i Bukavu wamaze kujya mu maboko y’Umutwe wa AFC/M23, ariko haracyarimo urujijo.

Urujijo ruhari ni uko ku mbuga nkoranyambaga Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo rifatanya na FARDC rikomeje kwerekana ko ari ryo rifite umujyi wa Nzibira, aho abayobozi baryo bifashe video bari ku biro bya Polisi by’uwo mujyi.

Abazi neza aho uwo mujyi wa Nzibira uherereye bavuga ko watanga inzira nziza yo kwerekeza muri Uvira kwa AFC/M23, nyuma y’uko hasi mu Kibaya cya Rusizi inzira zaho zikunze kugorana bitewe n’uko ari hafi y’umupaka w’u Burundi.

Intambara zongeye kuba urutavanaho buri munsi, hakaba harimo gukoreshwa intwaro kabuhariwe zirimo indege n’ikoranabuhanga rigezweho, nyuma y’uko impande zombi (Leta ya Congo na AFC/M23) zinaniwe kumvikana ku bigize amasezerano y’i Doha muri Qatar.

Uretse Nzibira, Mulamba na Nkankina muri Kivu y’Epfo, amasasu n’ibisasu bikomeje kuba urutavanaho muri Masisi na Walikale mu bice byegereye Umujyi wa Pinga urimo n’ikibuga cy’indege.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza