Mituelle nshya: Umurwayi w’impyiko azishyurirwa arenga miliyoni 8Frw

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kongera ikiguzi cy’Ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de Santé’, bizagabanyiriza abaturage ikiguzi cyo kwivuza indwara zikomeye zirimo serivisi y’impyiko yitwa diyalize, aho buri murwayi yishyura amafaranga agera kuri miliyoni 9 n’ibihumbi 420 ku mwaka.

Umunyamuryango wa Mituelle we azajya yishyura 10% by’icyo kiguzi, ahwanye n’ibihumbi 942 ku mwaka, nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yabisobanuriye Inteko ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane.

Mu kiganiro Dr Justin Nsengiyumva yahaye Inteko, imitwe yombi, cyiswe “Ibikorwa bya Guverinoma birebana n’umuturage ku isonga”, yasobanuye impamvu umusanzu utangwa n’abanyamuryango ba Mituelle uherutse kuzamurwa kuva ku 3,000Frw kugera ku bihumbi 20Frw kuri bamwe.

Dr Nsengiyumva avuga ko byaatewe n’uko uruhare rw’abaturage ngo rwavuye kuri 67% muri 2011 ubwo gahunda ya Mituelle yatangiraga, ubu rukaba rwari rusigaye ari 32% gusa.

Minisitiri w’Intebe uvuga ko iyi mibare yerekana ko uburyo bwari busanzweho bwo gutanga umusanzu butari bugihagije, bitewe n’uko ibiciro byo kwivuza byakomezaga kwiyongera ariko uruhare rw’abaturage rwo rukaguma uko ruri, ku buryo iyi gahunda ngo itari igishoboye gukora mu buryo bukwiye.

Dr Nsengiyumva yizeza ko kwiyongera k’uyu musanzu kuzatuma Leta ibasha kuvura neza indwara zikomeye ku kiguzi gito gishoboka, aho ubusanzwe umurwayi w’impyiko akenera serivisi ya diyalize inshuro eshatu buri cyumweru zihwanye na 156 ku mwaka, akaba yishyura hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 420.

Ni mu gihe umunyamuryango wa Mituelle we ahabwa iyi serivisi akishyura 10% by’icyo kiguzi, ahwanye n’ibihumbi 942  ku mwaka, bigatuma azigama amafaranga arenga  miliyoni 8 n’ibihumbi 400.

Gusa ku bantu barimo kwinubira ko batazabona amafaranga arenga ibihumbi 3 bitangaga buri mwaka, bitewe n’imibereho mibi, Dr Nsengiyumva avuga ko ikibazo kizajya gisuzumwa, buri muntu akishyura ajyanye n’ubushobozi bwe.

Yagize ati “Inzego z’ibanze zahawe amabwiriza y’uko zikwiye gufasha abaturage, aho bigaragara ko hari amakosa bigakosorwa byihuse, ntabwo ari ukuvuga ngo biriya twakoze bikozwe mu mabuye ntibishora guhindurwa, hari uburyo bworoshye bw’uko byahinduka kugira ngo umuntu atange umusanzu bitewe n’ubushobozi bwe n’ayo yinjiza, kandi abantu batavunishije abandi.”

Indwara zitandura n’ubuzima bwo mu mutwe

Minisitiri w’Intebe ashima ko indwara zandura zagabanutse ariko zikaba zirimo gusimburwa n’izitandura, aho kuva muri 2019, umubare w’abafite umuvuduko ukabije w’amaraso wavuye ku bantu 58,194 ugera ku bantu 134,823 muri 2025.

Abarwaye diyabete na bo bariyongereye bava kuri 11, 891 bagera ku 21,164 muri 2025, bitewe ahanini n’iterambere bamwe bakoresha nabi.

Abarwaye kanseri na bo bariyongereye, bava kuri 2,745 muri 2017 bagera ku 6,896 muri 2025, aho mu bagore, kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura ari zo ziganje, mu gihe mu bagabo, kanseri ya prostate n’urwungano ngogozi ari zo nyinshi.

Ubukana bw’iyi ndwara bwatumye Leta ishyiraho gahunda yo gukingira amoko amwe yayo ndetse no kuyivura hakiri kare, hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante).

Minisitiri w’Intebe ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko abafite ubwo burwayi biyongereye kuva ku 35,000 mu mwaka wa 2017 bagera ku 50,000 muri 2025, n’ubwo hari abadepite n’abasenateri, barimo Mureshyankwano Marie Rose, bavuga ko iyi mibare ishobora kuba ari mito bagereranyije n’ibyo babona hanze aha.

Iterambere ry’ubuzima mu binyacumi 3 bishize

Minisitiri w’Intebe avuga ko Leta yateje imbere urwego rw’ubuzima mu bihe bitatu by’ingenzi, aho kuva muri 1994 kugera muri 2003 habayeho gushyiraho abajyanama b’ubuzima, gutangiza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, hamwe no guhangana n’indwara z’ibyorezo nka SIDA, Cholera, Macinya, Mugiga, Malaria n’igituntu.

Mu gihe cya kabiri cyabayeho kuva muri 2004 kugera muri 2013, Guverinoma ngo yibanze ku kubaka ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu, kongera ubushobozi bw’ibitaro n’amavuriro mu rwego rwo kwegereza ubuvuzi abantu bose, ndetse no kunoza imikorere y’urwego rw’ubuzima.

Mu gihe cya gatatu kuva muri 2014 kugera ubu muri 2026, Guverinoma irimo guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zose zirimo n’ubuvuzi  bugezweho, ndetse no kongera umubare n’ubushobozi bw’abaganga b’inzobere.

Minisitiri w’Intebe avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana, aho kuva muri 2017 kugera mu 2025, umubare w’ababyeyi bapfa babyara wagabanutse kuva kuri 210 ku babyeyi 100,000 usigara ari ababyeyi 149/100,000, mu gihe impfu z’abana batarengeje imyaka itanu na zo zavuye kuri 50 ku bana 1,000(50/1000) bavutse ari bazima, zigera kuri 36/1000.

Avuga ko u Rwanda ruri hejuru y’impuzandengo y’akarere ka Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho umubare w’ababyeyi bapfa babyara ungana na 448 ku babyeyi 100,000, mu gihe impfu z’abana batarengeje imyaka itanu zigera kuri 68 ku bana 1,000 bavutse ari bazima.

Iyi mibare ku ruhande rw’u Rwanda ngo izakomeza kugabanuka kubera gukurikirana ababyeyi batwite hamwe n’abana, hatangwa indyo ifite intungamubiri zihagije, ababyeyi babyaye bakaba bahabwa igihe gihagije cyo kwita ku bana kuko abakozi bo bahawe ikiruhuko cy’amezi atatu kandi bagahembwa umushahara wose.

Related Posts

U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba insengero nyinshi zarafunzwe hirya no hino mu Gihugu, atari ugutoteza amadini,  ahubwo ko Leta irimo kurwanya abashinga insengero bagamije kwambura abaturage. Perezida…

Read more

U Rwanda n’u Bwongereza barimo gushakisha ahaturuka igishoro cyo gukonjesha ibiribwa

Abakozi ba Leta y’u Rwanda hamwe n’ab’u Bwongereza bavuga ko barimo gushakisha abafatanyabikorwa babafasha kubona igishoro cyo guteza imbere gahunda yo gukumira iyangirika ry’umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe firigo zirekura imyuka itangiza akayunguruzo k’izuba. Inama…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Mituelle nshya: Umurwayi w’impyiko azishyurirwa arenga miliyoni 8Frw

Mituelle nshya: Umurwayi w’impyiko azishyurirwa arenga miliyoni 8Frw

U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

U Rwanda n’u Bwongereza barimo gushakisha ahaturuka igishoro cyo gukonjesha ibiribwa

U Rwanda n’u Bwongereza barimo gushakisha ahaturuka igishoro cyo gukonjesha ibiribwa

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga