Ibihugu by’i Burayi birimo u Bwongereza bivuga ko uwari umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Vladmir Putin w’u Burusiya, Alexei Navalny, yishwe hifashishijwe uburozi buboneka ku ruhu rw’igikeri cy’umutubu gifite ibara ry’umutuku, kikaba kiboneka mu bihugu bya Equateur (Ecuador) na Peru muri Amerika y’Epfo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza ivuga ko mu bipimo byafashwe ku murambo wa Navalny habonetse ibimenyetso by’ikinyabutabire cya ‘Epibatidine’ kiva ku ruhu rw’umutubu witwa ‘Anthony’s poison arrow frog’.
Uburozi bwa Epibatidine ngo buva kuri uwo mutubu witwa ‘Anthony’s poison arrow frog’ cyangwa bugakorerwa muri laboratwari, ariko bukaba buboneka bigoranye ku buryo ngo butari kwicishwa Navalny bitagizwemo uruhare na Leta y’u Burusiya, nk’uko u Bwongereza bubivuga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza hamwe na bimwe mu bihugu by’i Burayi bivuga ko Alexei Navalny yaba yarahawe uburozi bwa Epibatidine ubwo yari afungiwe muri Serbia, kandi ko Leta y’u Burusiya ari yo yari ifite “ubushobozi, impamvu n’uburyo” mu gukoresha ubu burozi bukaze cyane.
Ibiro bya perezida w’u Burusiya, binyuze ku Muvugizi wabyo Maria Zakarova, byahakanye iyi raporo bivuga ko ari “ibinyoma” by’ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi hagamijwe kurangaza abantu, ahubwo ko Alexei Navalny yazize urupfu rusanzwe.
Ubuyobozi bw’amagereza mu Burusiya bwavuze ko Navalny wari ugeze ku myaka 47 y’amavuko, yapfiriye muri gereza yo mu gace ka Arctic kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gashyantare 2026 aho yari afungiye.
Ngo yumvise atameze neza ubwo yarimo agendagenda, atakaza ubwenge, babona yikubise hasi ntiyongera kugarura akenge, ndetse ko imbangukiragutabara n’abaganga baje kumutabara biba iby’ubusa ahita ahera umwuka.
Uburozi epibatidine ni iki?
BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ivuga ko epibatidine ari uburozi bw’umwimerere bukomoka ku ruhu rw’imitubu y’indakorwaho iboneka mu gihugu cya Ecuador, nk’uko inzobere mu by’uburozi, Jill Johnson, abivuga.
Johnson yabwiye BBC ko ubu burozi bufite ubukana bwikubye inshuro 200 kurusha ikinyabutabire cyitwa ‘morphine’ gikorwa mu kiyobyabwenge ‘opium’ gikoreshwa ku rugero runaka kikabasha gusinziriza abantu no kubarinda ububabare, kubera iyo mpamvu epibatidine ngo ntaho irakoreshwa mu buvuzi kubera ubukana bwayo.
Uburozi bwa epibatidine iyo bugeze mu mubiri bukora ku duce duto cyane twakira ubutumwa ku misemburo n’imyakura, nk’uko Johnson abivuga, bugahutaza cyane imikorere y’imyakura, bugatuma imitsi y’umubiri itangira gukora nabi, imikaya ikagagara, umutima n’imyanya y’ubuhumekero bigatangira gukora buhoro cyangwa bigahagarika gukora, akaba ari bwo biteza urupfu.
Alastair Hay, inzobere mu bijyanye n’ubukana bw’ibidukikije muri Kaminuza ya Leeds, avuga ko ingaruka z’uburozi bwa epibatidine zishobora gutera kunanirwa guhumeka, kandi ko “umuntu wese wahumetse ubu burozi apfa abura umwuka, ndetse iyo bubonetse mu maraso y’umuntu bishimangira ko yabuhawe”.







