Ikigo gishinzwe gucunga Irimbi rya Rusororo kivuga ko hasigaye igihe kitarenze amezi 7 kugira ngo aho ryari ryarateganyirijwe huzure, nyamara cyarateganyaga ko iryo rimbi rizuzura mu mwaka wa 2029.
Abaherekeza ababo bitabye Imana kuri iryo rimbi ry’i Rusororo hari ubwo batungurwa no gusanga imva zarageze hafi y’igishanga, agace gasigaye katarashyingurwamo kakaba katarenga hegitare imwe muri 18 zari zaragenewe iryo rimbi.
Irimbi ry’i Rusororo ryatangiye gushyingurwamo mu mwaka wa 2011 nyuma y’uko irya Kimironko-Remera ryari ryuzuye. Ibi byateye impungenge Leta bituma itora itegeko ryemera gutwika imirambo.
I Rusororo ni hamwe muri hake i Kigali hasigaye imyanya yo gushyinguramo abitabye Imana, nyuma y’uko irimbi ryo mu Gatenga, Nyamirambo, Gasanze, Mont Kigali n’ahandi hamaze kuzura.Ibi birimo gutuma imva y’i Rusororo na yo ihenda ku buryo irimo kugeza ku mafaranga ibihumbi 800 hakiyongeraho ayo kugura isanduku no guherekeza uwitabye Imana.
Umuyobozi wa Sosiyete Cons Tech icunga Irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, yabwiye ikinyamakuru Igihe ko bagerageje gushaka uburyo ritakuzura vuba.
Mu buryo bakoresheje harimo kwifashisha Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, ryemera gutwika imirambo mu Rwanda nk’uburyo bwo gushyingura, ariko ababisabwe bakaba batarabyemeye.
Nkusi avuga kandi ko bashatse no gushyingura abantu barenze umwe mu mva imwe, hakoreshejwe uburyo bwo kubagerekeranya nk’uko iryo tegeko na byo ribiteganya, ariko ubwo buryo na bwo ngo bwaranze kuko ababisabwe babaye nk’ababyemera nyuma baza kwisubira.
Mu bushakashatsi Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje mu mwaka ushize wa 2025, yagaragaje ko mu Baturarwanda barenga ibihumbi 12 babajijwe, abarenga 3800 bahwanye na 32% ari bo bemera ku kigero cyo hejuru ko gutwika imirambo y’ababo byaba igisubizo ku kibazo cy’amarimbi aba make, abandi basigaye bakaba barabyemeye gahoro, abandi barabyanze, abandi barifata.
Mu myaka ibiri ishize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda yari yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) gutangira gukangurira abaturage kumva ko ntacyo bitwaye kuba umurambo w’uwitabye Imana watwikwa mu rwego rwo kwirinda kumutangaho byinshi no gufasha Igihugu kubona ubutaka, ariko ngo haje kuzamo imbogamizi yo guhenda kw’ibikoresho byitwa incinerateur imibiri yajya itwikirwamo.Sen Dr Frank Habineza ari mu basabye ko hashakwa uburyo bwo guherekeza abitabye Imana mu buryo bwo gutwika imirambo, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no korohereza Abanyarwanda babuze uwabo kudasigara mu bukene.
Sen Dr Habineza yagize ati “Twari twasabye Guverinoma ko yabikora mu buryo bwa gisirimu, bagashaka ibikoresho (byo gutwika imirambo) bigashyirwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal cyangwa ahandi aho ari ho hose, abikorera bakareberaho, hari uburyo abazungu babikora bagashyira umurambo mu kimeze nk’ifuru (incinerateur), ntabwo baba bamubona ahubwo babona ivu ryavuyemo nyuma yaho, ahandi birakorwa twe umuco nyarwanda ntabwo urabyemera neza.”
Sen Dr Habineza avuga ko uburyo Abahinde babikoramo bushobora guhahamura abaturage bo mu Rwanda batabimenyereye, kuko bacana inkwi bakagerekaho umurambo.
Nkusi ushinzwe imicungire y’Irimbi rya Rusororo we avuga ko igishoboka hagati aho cyihuse ari ukwimura abaturage baturiye iryo rimbi nk’uko Umujyi wa Kigali usanzwe ubikora iyo umwanya wo gushyinguramo warangiye.







