Pimisha inda kenshi byakurinda kubyara umwana w’ijisho rimwe

Ubumuga bwo kuvuka umuntu afite ijisho rimwe(cyclopia), ndetse akenshi nta n’izuru aba afite, n’ubwo ngo budakunze kubaho kuko buba ku mwana umwe mu barenga ibihumbi 100 bavukiye rimwe, ni kimwe mu bituma umubyeyi utwite wese agirwa inama yo gusuzumisha inda kenshi kwa muganga, kugira ngo afashwe hakiri kare kuzabyara umwana muzima.

Ishami rya LONI ryita ku Buzima(WHO) rivuga ko ubu bumuga bwa cyclopia buterwa n’uko mu gihe umwana atangiye gukurira mu nda ya nyina mu minsi ye ya mbere agisamwa, ubwonko bwe n’amaso hari ubwo bikura nabi ntibibashe gutandukana, aho igice cy’imbere cy’umutwe (telencephalon) kiba kidakora neza. 

Impamvu ya nyayo ntiramenyekana neza, ariko ngo hari byinshi bishobora gutera iyi mikurire mibi y’ubwonko, harimo gukomora utunyangingo tw’ubwo bumuga mu bisekuru by’ababyeyi be, kunywa itabi, gufata imiti umuntu adahawe na muganga, inzoga n’ibindi biyobyabwenge ku mubyeyi w’uwo mwana.

Hari n’impamvu z’uko umubyeyi aba atabona amafunguro ahagije kandi yujuje intungamubiri, kurwara diyabete, infections zimwe na zimwe, guhumeka umwuka uhumanye cyangwa gukoresha cyane imiti yo mu nganda n’iyo mu buhinzi.

Ibi byose hamwe n’ibindi umubyeyi abimenyera kwa muganga aho yagiye kwisuzumisha inda, kandi iyo nda yaba ikiri mu minsi yayo ya mbere bakamugira inama yo kunywa umuti witwa folic acid cyangwa gufata amafunguro arimo iyo vitamin, kuko igira uruhare rukomeye mu gukumira indwara z’ubwonko n’izindi nzira z’imyakura zinyura mu mugongo.

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda, Demographic and Health Survey bwatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare NISR muri iki cyumweru gishize, buvuga ko 78% by’abagore batwite muri 2025 bitabiriye kwipimisha inda inshuro 4 nk’uko babisabwa, akaba ari ikigero gishimwa cyane ugereranyije n’icy’ubushize muri 2020 cyageraga kuri 47% gusa.

Nta mahirwe yo kubaho ku muntu wavukanye ubumuga bwa cyclopia, kuko abenshi mu bana bavutse bameze batyo ngo bapfa hashize amasaha, iminsi, cyangwa amezi make, kuko ubwonko buba budashobora gufasha imikorere yose y’umubiri ikenewe kugira ngo abeho.

Igihugu cya Misiri giheruka kugaragaramo umubyeyi wabyaye umwana w’umuhungu ufite ubumuga bwa cyclopia mu kwezi k’Ukwakira kwa 2015, akaba yaramaze iminsi(batavuze umubare) agahita apfa.

Ubundi bumuga umuntu avukana bushobora guturuka ahanini ku burangare bw’ababyeyi batitabira gusuzumisha inda cyangwa abitwara nabi mu gihe batwite, harimo kubyara umwana ufite ingingo zidasanzwe (impanga zifatanye, amaguru cyangwa amaboko maremare cyane cyangwa magufi bikabije,…).

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka