Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko mu myaka 25 ishize (kuva muri 2001 kugeza ubu) serivisi za Leta zimaze kwegerezwa abaturage (Decentralisation) ku rugero rurenga 41% bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze.

Ushobora gutanga igitekerezo muri ‘comments’ z’iyi nkuru cyangwa muri email kigaliinfonews@gmail.com, ukavuga serivisi za Leta utashoboraga kubona hafi, bikagusaba kujya i Kigali cyangwa ku biro by’Intara, ndetse ukavuga n’ahakiri imbogamizi n’uburyo zakemuka.

Apollinaire Mupiganyi Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International-Rwanda(TI) hamwe na MINALOC bahurije hamwe imiryango itari iya Leta, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025, basuzuma uruhare bagize muri ‘decentralisation’, banasobanura uko babona ubushobozi bw’inzego z’ibanze mu kwegereza abaturage serivisi za Leta.

Umuyobozi Mukuru muri MINALOC ushinzwe Ubukangurambaga no guhuza Ibikorwa by’Abakorerabushake, Richard Kubana, avuga ko kugeza ubu serivisi za Leta zirenga 41% zitangirwa ku Kagari, ku Murenge no ku rubuga Irembo, ariko icyifuzo kikaba ko abaturage bose bashobozwa kwitabira gahunda yiswe ‘Byikorere’ ibaha serivisi batavuye aho bicaye (hakoreshejwe mudasobwa cyangwa telefone).

Kubana agira ati “Iyo gahunda yitwa ‘Byikorere (yo guhabwa serivisi binyuze ku rubuga Irembo),’ byagaragaye ko ishobora kugufasha kugabanya amafaranga wari gukoresha ku rugero hafi 71%, harimo ayo matike, umwanya, turibaza ngo ‘ni gute hafi 90% bya serivisi umuturage akenera yazibonera kuri telefone ye’, tubirimo rero!”

Kubana ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana uhagarariye abandi bayobozi b’Uturere mu Rwanda (Dean), bavuga ko muri serivisi zikirimo kugeza abaturage kure cyane y’aho batuye hari izifitanye isano n’ubutaka, aho umuntu ngo atsindwa ntabyemere ahubwo akajuririra aho yumva bamurenganura kurushaho, bikarangira ageze ku rwego rw’Akarere cyangwa akaharenga.

Kubana avuga ko hari inama yo ku rwego rw’Igihugu irimo abakozi bashinzwe Ubutaka mu Turere, bakaba bamaze ibyumweru birenga bibiri biherereye, bategura inyandiko yafasha gukemura ibibazo bifitanye isano n’ubutaka (amakimbirane abushingiyeho ndetse n’ibijyanye n’imyubakire).

Mu byumweru bibiri bishize Umuryango Transparency International watangaje icyegeranyo ngarukamwaka kuri ruswa cyiswe Rwanda Bribery Index 2025, gishyira inzego z’ibanze ku mwanya wa kabiri muri ruswa, cyane cyane ifitanye isano n’ubutaka.

Imiryango Transparency International, Institut de Recherche pour le Dialogue et la Paix (IRDP) na Health Development Initiative(HDI), ifashijwe n’ibigega mpuzamahanga by’u Bwongereza na Norvege bishinzwe Iterambere ‘UK International Development na Norwegian People’s Aid ndetse na Ambasade ya Denmark mu Rwanda, basoje umushinga w’ubufatanye wari umaze imyaka 15 ufasha abaturage kugira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa

Transparency International ikavuga ko uyu mushinga wiswe Public Policy Information Monitoring and Advocacy (PPIMA) wafashije abaturage gutanga amakuru aho batanyuzwe na serivisi bahabwa, bagira ijambo ku ngengo y’imari ndetse no gufatanya n’inzego mu igenamigambi ry’ibyo bifuza.

Transparency ikaba isaba inzego nkuru z’Igihugu guharira uturere kugira ngo ibyifuzo abaturage batwo batanga ku bayobozi b’inzego z’ibanze bibe ari byo byubahirizwa, haba kuri serivisi zijyanye n’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Ntibigucike

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”