Insengero zambuwe ubuzima gatozi zishobora gusenyuka

Umuyoboke wa rimwe matorero yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda mu mwaka ushize, yaganirije KIGALIINFO avuga ko insengero n’izindi nyubako zatawe, ubu zitangiye kwangirika bitewe no kutitabwaho.

Karangwa Emmanuel (si yo mazina ye ya nyayo), avuga ko abavuye muri izo nsengero ubu basabwa ikiguzi cyo kuzirindira umutekano, kuzikorera isuku hamwe no kwishyura imisoro y’ubutaka zubatsweho, nyamara badaterana ngo bakusanye ayo mafaranga.  

Uwo muturage uzobereye ibijyanye n’ubwubatsi agira ati “Inzu iyo nta muntu uyibamo ngo ayikurikiranire hafi itangira gusaduka no kwangirika, niba wari gusana ahantu hafite metero imwe, ejo uzasana ahafite metero esheshatu.”

Avuga ko kwishyura abazamu, abashinzwe isuku ya buri munsi ku rusengero, amatara ahora yaka ninjoro kugira ngo abajura n’abandi bantu batagira ibyo bangiza, ngo bisaba amafaranga agera hafi ku bihumbi 200Frw buri kwezi, hatabariwemo imisoro y’ubutaka urwo rusengero rwubatseho, na yo bakaba basabwa kuyishyura buri mwaka.

Agira ati “Ayo mafaranga ko yabonekaga abantu bateranye bagatanga amaturo, urumva ubu yava he koko! Nkanjye mperuka guterana urusengero rutarafungwa, imyaka ibiri igiye gushira ntabona abo twasenganaga, twarateranaga tugakusanya inkunga zo kwishyurira bagenzi bacu ubwisungane mu kwivuza, ibyo ntibigikorwa.”

Karangwa avuga ko urusengero rwabo rufite ikibanza kinini bari bagiye kubakamo amashuri kugira ngo bifashe abana kudakora ingendo ndende, ariko ibyo byose ngo ntabwo byitaweho mu kurufunga.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ntacyo ruratangaza ku maherezo y’insengero zambuwe ubuzima gatozi ubu zikaba zarabaye ibihuku (ibizu bitabamo abantu).

Ibarura ryakozwe na RGB ku bufatanye n’izindi nzego mu mwaka ushize wa 2024 ryagaragaje ko hari insengero zirenga 14,000 mu Gihugu, haza gufungwa izitujuje ibisabwa zirenga 9,800, ariko byageze muri Kamena 2025 izirenga 7,700 zigifunzwe.

Mu kwezi k’Ukwakira 2025, ubwo yahuraga n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku kwemera (amadini n’amatorero), Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze ko uretse insengero zambuwe ubuzima gatozi, izindi zose zishobora gushakirwa ibisabwa byose hanyuma ba nyirazo bakandika basaba ko zifungurwa.

Umwe mu bari abayoboke b’Itorero Ebenezer Rwanda riri mu bambuwe ubuzima gatozi, avuga ko RGB yabasabye kureba irindi torero ryemewe mu Rwanda risa n’irihuje imyemerere n’iryabo bakishyira hamwe maze bagakomeza gusengera mu rusengero rwabo ariko bitwa izina ry’iryo torero rishya binjiyemo.

Bethesda Holy Church

Uwo muyoboke wa Ebenezer avuga ko abenshi mu bayoboke b’iryo torero bifuza kwifatanya na Bethesda Holy Church rya Bishop Rugamba Albert rifite icyicaro i Kagugu hirya yo mu Gakiriro ka Gisozi, mu gihe abandi bake bifuza kuyoborwa n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR).

Bishop Albert Rugamba avuga ko kuva ataramenya icyatumye Ebenezer Rwanda ryamburwa ubuzima gatozi, atapfa kwemera kubabyara muri batisimu, ariko ko baramutse bemeye ko icyo Bethesda yazabategeka cyose bacyemera, byazarebwaho.

Ku birebana n’icyo umutungo w’umuryango ushingiye ku myemerere ugomba gukoreshwa mu gihe bambuwe ubuzima gatozi, nta ngingo yihariye ibisobanura mu Itegeko ryo muri 2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ariko mu mategeko shingiro ya buri muryango ho biba biteganyijwe.

Ebenezer Rwanda ni umwe mu miryango ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda nyuma y’uko uwari umushumba waryo, Nkundabandi Jean Damascène atanze urusengero rw’i Giheka (Kagugu) ho ingwate muri banki, bikaba byarakuruye amakimbirane hagati ye n’abo yari abereye umuyobozi.

Pasiteri Nkundabandi yatsinzwe mu rubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze arajurira, ubu akaba ategereje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufata umwanzuro kuri urwo rubanza agiye kumaramo imyaka itatu.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza