Insengero zambuwe ubuzima gatozi zishobora gusenyuka

Umuyoboke wa rimwe matorero yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda mu mwaka ushize, yaganirije KIGALIINFO avuga ko insengero n’izindi nyubako zatawe, ubu zitangiye kwangirika bitewe no kutitabwaho.

Karangwa Emmanuel (si yo mazina ye ya nyayo), avuga ko abavuye muri izo nsengero ubu basabwa ikiguzi cyo kuzirindira umutekano, kuzikorera isuku hamwe no kwishyura imisoro y’ubutaka zubatsweho, nyamara badaterana ngo bakusanye ayo mafaranga.  

Uwo muturage uzobereye ibijyanye n’ubwubatsi agira ati “Inzu iyo nta muntu uyibamo ngo ayikurikiranire hafi itangira gusaduka no kwangirika, niba wari gusana ahantu hafite metero imwe, ejo uzasana ahafite metero esheshatu.”

Avuga ko kwishyura abazamu, abashinzwe isuku ya buri munsi ku rusengero, amatara ahora yaka ninjoro kugira ngo abajura n’abandi bantu batagira ibyo bangiza, ngo bisaba amafaranga agera hafi ku bihumbi 200Frw buri kwezi, hatabariwemo imisoro y’ubutaka urwo rusengero rwubatseho, na yo bakaba basabwa kuyishyura buri mwaka.

Agira ati “Ayo mafaranga ko yabonekaga abantu bateranye bagatanga amaturo, urumva ubu yava he koko! Nkanjye mperuka guterana urusengero rutarafungwa, imyaka ibiri igiye gushira ntabona abo twasenganaga, twarateranaga tugakusanya inkunga zo kwishyurira bagenzi bacu ubwisungane mu kwivuza, ibyo ntibigikorwa.”

Karangwa avuga ko urusengero rwabo rufite ikibanza kinini bari bagiye kubakamo amashuri kugira ngo bifashe abana kudakora ingendo ndende, ariko ibyo byose ngo ntabwo byitaweho mu kurufunga.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) ntacyo ruratangaza ku maherezo y’insengero zambuwe ubuzima gatozi ubu zikaba zarabaye ibihuku (ibizu bitabamo abantu).

Ibarura ryakozwe na RGB ku bufatanye n’izindi nzego mu mwaka ushize wa 2024 ryagaragaje ko hari insengero zirenga 14,000 mu Gihugu, haza gufungwa izitujuje ibisabwa zirenga 9,800, ariko byageze muri Kamena 2025 izirenga 7,700 zigifunzwe.

Mu kwezi k’Ukwakira 2025, ubwo yahuraga n’abayobozi b’imiryango ishingiye ku kwemera (amadini n’amatorero), Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze ko uretse insengero zambuwe ubuzima gatozi, izindi zose zishobora gushakirwa ibisabwa byose hanyuma ba nyirazo bakandika basaba ko zifungurwa.

Umwe mu bari abayoboke b’Itorero Ebenezer Rwanda riri mu bambuwe ubuzima gatozi, avuga ko RGB yabasabye kureba irindi torero ryemewe mu Rwanda risa n’irihuje imyemerere n’iryabo bakishyira hamwe maze bagakomeza gusengera mu rusengero rwabo ariko bitwa izina ry’iryo torero rishya binjiyemo.

Bethesda Holy Church

Uwo muyoboke wa Ebenezer avuga ko abenshi mu bayoboke b’iryo torero bifuza kwifatanya na Bethesda Holy Church rya Bishop Rugamba Albert rifite icyicaro i Kagugu hirya yo mu Gakiriro ka Gisozi, mu gihe abandi bake bifuza kuyoborwa n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR).

Bishop Albert Rugamba avuga ko kuva ataramenya icyatumye Ebenezer Rwanda ryamburwa ubuzima gatozi, atapfa kwemera kubabyara muri batisimu, ariko ko baramutse bemeye ko icyo Bethesda yazabategeka cyose bacyemera, byazarebwaho.

Ku birebana n’icyo umutungo w’umuryango ushingiye ku myemerere ugomba gukoreshwa mu gihe bambuwe ubuzima gatozi, nta ngingo yihariye ibisobanura mu Itegeko ryo muri 2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ariko mu mategeko shingiro ya buri muryango ho biba biteganyijwe.

Ebenezer Rwanda ni umwe mu miryango ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda nyuma y’uko uwari umushumba waryo, Nkundabandi Jean Damascène atanze urusengero rw’i Giheka (Kagugu) ho ingwate muri banki, bikaba byarakuruye amakimbirane hagati ye n’abo yari abereye umuyobozi.

Pasiteri Nkundabandi yatsinzwe mu rubanza rwaciwe n’urukiko rw’ibanze arajurira, ubu akaba ategereje ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rufata umwanzuro kuri urwo rubanza agiye kumaramo imyaka itatu.

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Ntibigucike

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”