
Mu gihugu cya Australia, ubushyuhe bwinshi burimo gutera umushongi w’indabo (nectar) gushya nk’inzoga, inzuki zajyamo guhova zigasinda, zigasubira mu muzinga zidandabirana.
Hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Australia hari abanyeshuri ba Kaminuza bahashyize imizinga y’inzuki, bazicungisha uwitwa Cormac Farrell, akaba ari we wahaye amakuru ikinyamakuru Newsweek ko imihindagurikire y’ikirere irimo kugira ingaruka mbi ku nzuki zishinzwe guhova.
Cormac avuga ko kwiyongera k’ubushyuhe kubera izuba ryinshi byagize ingaruka ku mushongi w’indabo ushya ukamera nk’inzoga ku buryo usindisha inzuki, zawuhova zigatakaza icyekerezo, zagera ku mutiba(umuzinga) izindi zikaziheza hanze kugira ngo zibanze zisinduke.
Cormac yagize ati “Irumbo(umuryango) ry’inzuki rifite uburyo bwa kamere bwo kwirindira umutekano, aho usanga inzuki zishinzwe kurinda umutiba ziri ku rwinjiriro rwawo. Akazi kazo ni ugucunga umutekano ku buryo iyo zimenye ko hari inzuki zasinze zitazemerera kwinjira.
Cormac avuga ko uruyuki rumwe rwasinze rushobora kwangiza umurongo w’itumanaho ugizwe n’uruhererekane rw’izindi nzuki, bigahungabanya n’imikorere y’irumbo ryose.
Cormac avuga ko inzuki zasinze zigumana hanze ibyo zivuye guhova kugeza ubwo zisindukiye, akaba ari bwo zemererwa kwinjira mu mutiba, n’ubwo muri icyo gihe ziba zitegereje kibarirwa hagati y’iminota 30 n’amasaha arenga 40, hari izipfira ku gasozi.
Newsweek ivuga ko ibi byatangaje abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Australia(i Canberra) bavuga ko amategeko y’inzuki hari ay’abantu arusha gukomera, nyuma yo kubona ko amarumbo yazo aba acungiwe umutekano mu buryo bukomeye.