Icyumweru kigiye gushira ubucuruzi mu Rwanda bukorwa mu gicuku gusa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, imirimo y’ubucuruzi izakorwa (ninjoro gusa) kuva ku isaha itatangajwe kugera saa kumi z’urukerera.

RDB ivuga ko izi ngamba zafashwe ku bufatanye n’izindi nzego, hagamijwe gucunga neza impinduka zishobora kugaragara mu mikoreshereze y’imihanda mu gihe cy’irushanwa mpuzamahanga ry’amagare (UCI Road World Championships) rizabera mu Rwanda.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, amaduka, resitora, utubari n’utubyiniriro bizemererwa gukora kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) gusa, muri icyo gihe cy’irushanwa.

Ni ingamba RDB ivuga ko zigamije gufasha igihugu kwakira neza abakinnyi, abafana n’abandi bashyitsi bazaturuka hirya no hino ku isi, ndetse no kwirinda ko habaho imyitwarire idakwiye.

RDB yibutsa kandi ko hari amabwiriza asanzweho yo kwirinda urusaku rukabije, kudatanga inzoga ku bana bari munsi y’imyaka 18 hamwe no kwirinda guha inzoga abantu basinze.

RDB yibutsa abantu bose ko abanywi b’inzoga bagomba kunywa mu rugero, bakirinda gutwara ibinyabiziga banyweye kandi ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazahanwa hakurikijwe amategeko.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza