Dore ibanga ryo kuramba ku isi! Ni nde kugeza ubu uyibayeho igihe kirekire?

Kugeza ubu mu mwaka wa 2025, umuntu ukiriho uzwiho kuba mu barambye ku isi yitwa Ethel Caterham wo mu Bwongereza, akaba yarujuje imyaka 116 mu kwezi gushize kwa Kanama 2025. Kigali Info irabagezaho inama zitangwa n’inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima bw’umuntu kugira ngo abashe kubaho imyaka myinshi ku isi, nk’uko byifuzwa na benshi.

Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru cyitwa Harvard Health cy’Ishuri ry’ubuvuzi rya Kaminuza ya Harvard, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe na PubMed Central cy’Ikigo gishinzwe ubuvuzi muri Amerika(NIH), dore ibyo wakora muri iki gihe kugira ngo ubeho igihe kirekire kandi ufite ubuzima buzira umuze.

Icya mbere ni ukureka itabi, kuko umwotsi waryo uhumanya ibihaha ugafunga inzira z’ubuhumekero, bigatuma umuntu atabasha kumara imyaka myinshi y’ubuzima bwe ku isi.

Siporo ya buri munsi – harimo iyo kugenda n’amaguru ndetse no gukora imirimo n’imyitozo ngororamubiri, bituma umutima ukora neza bikaringaniza gutembera kw’amaraso mu mubiri kuko imiyoboro yayo izibuka, bigatuma n’imbaraga z’umubiri zirushaho kwiyongera.

Kurya indyo iboneye kandi yuzuye – kurya imboga, imbuto, ibinyampeke n’umutsima wabyo utagira amasukari menshi, amafi, ibishyimbo n’amavuta, ukagabanya inyama hamwe n’ibyo kurya n’ibinyobwa byatunganyirijwe mu nganda akenshi biba bifite amasukari menshi, bituma umuntu agira ubuzima bwiza akaramba.

Kuryama igihe gihagije – abantu bakuru ni bo bakunda kuryama amasaha make, nyamara ngo bakeneye kumara byibura amasaha 7–9 basinziriye buri joro, mu gihe abana bo baba bagomba kuyarenza.

Kwirinda inzoga cyangwa kuzigabanya  –abaganga bavuga ko kunywa nyinshi byangiza umubiri, n’ubwo Bibiliya Yera yo itemerera umukristo wa nyawe kunywa na gake.

Kubaho uri inshuti y’abantu bose uhereye ku miryango yawe– kuba hafi y’abandi no kugira ibyo ubakorera bigutera ishema n’icyizere bigatuma umutima n’ubwonko bigira ubuzima bwiza.

Kwirinda imihangayiko no kujagarara(stress) – umutima uhorana amahoro utuma n’umubiri ukora neza.

Kugira isuku, kwivuza hakiri kare no gukingirwa – guhora umuntu asuzumisha umubiri we uko uhagaze(check-up), yasanga arwaye akivuza hakiri kare, ndetse no kwikingiza indwara, bimurinda gusaza akiri muto.

Kwirinda impanuka n’ibiza– gukoresha amavuta arinda uruhu kwangizwa n’izuba, kwirinda ibibazo bituruka ku kirere cyangwa impanuka umuntu ahura na zo mu ngendo no mu byo akora, biri mu bimurinda gupfa akenyutse(akiri muto).

PubMed Central ivuga ko hari ubushakashatsi bukomeje gukorwa ku miti nka metformin na rapamycin, igaragaza ko ishobora kongerera abantu imyaka yo kubaho, ariko ikazakoreshwa ku bantu mu gihe igerageza rikorerwa ku nyamaswa rizaba ritanze igisubizo.

Iyi miti kandi ngo isubiza inyuma ibimenyetso byo gusaza ku bantu bageze mu zabukuru, n’ubwo ngo abaganga basanze byagira izindi ngaruka ku buzima.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza