
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA) hamwe n’Abashoramari mu by’Ingufu (Energy Private Developers/EPD) ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta, bagiye guteza imbere ingufu zisubira, cyane cyane izikomoka ku mirasire y’izuba, aho ufite panneau solaire ku nzu ye ashobora gucuruza ku bandi umuriro w’amashanyarazi yasaguye.
MININFRA ivuga ko igiye gutangiza ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bashyire ibikoresho by’ingufu z’imirasire(panneau solaire) ku bisenge by’inzu zabo.
EPD na yo yunganira iyi gahunda ivuga ko hari ‘panneau solaire’ zikora nk’isakaro ry’inzu risimbura amabati n’amategura mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Bushinwa n’i Burayi.
MININFRA na EPD babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 mu gutangiza ku nshuro ya gatanu icyumweru cyahariwe ingufu zisubira (renewable energy), harimo izikomoka ku ngomero z’amashanyarazi, iz’imirasire y’izuba, iziva kuri gaz methane yo mu Kivu n’ahandi.
U Rwanda kugeza ubu rubona MW400 z’amashangarazi ahabwa inganda hamwe n’ingo zirenga 80% by’abatuye Igihugu, rukaba ariko rwifuza ‘gigawatts GW’ 3(Megawatts MW 3,000) bitarenze umwaka wa 2050.
Mu byo Leta yifuza ko byatanga izi ngufu ku bwinshi hari ugukoresha imirasire y’izuba, nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Jean De Dieu Uwihanganye, yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Iterambere ry’ubukungu rizagendera ku ngano y’amashanyarazi dushaka kugeraho, gukoresha izuba byarahendaga cyane kuko ubuhanga bwabyo bwari bugitera imbere, ariko ubu igiciro cy’ibikoresho by’izi ngufu zisubira (zitajya zishira kandi zidahumanya umwuka n’ikirere) kiri hasi, ni byo bihendutse kurushaho.”
Ati “Mu ngamba nshya dufite ni ugukangurira abantu gukoresha ibisenge by’inzu zabo mu kwibyarira ingufu (z’imirasire y’izuba) ubwabo, turashaka kubibakangurira kuko ubu ibiciro bya ‘paneau solaire(ibikoresho by’ingufu z’imirasire)’ byaramanutse cyane.”
Ihuriro ry’abashoramari mu by’Ingufu EPD, rivuga ko Abanyarwanda bafite amahirwe yo gusakaza inzu zabo panneau solaire mu mwanya w’amabati, zigatanga amashanyarazi akomoka ku zuba, bagakoresha umuriro bakeneye hanyuma usagutse bakawugurisha kuri REG(Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda).
Umuyobozi(Chairman) wa EPD, Dr Ivan Twagirashema, avuga ko ubukangurambaga ku gukoresha umuriro w’imirasire babutangiye, ariko bagitegereje itegeko ryemerera abawusaguye kuwugurisha kuri REG.

Ati “Uzajya ushyira panneau solaire ku nzu yawe, ukoreshe umuriro wawe hanyuma usigaye uwuhe REG, ukwezi nigushira baze bapime barebe uwo wabahaye bakwishyure, ubu gusakaza panneau solaire byakorwa rwose, ariko haracyakeneye kunoza politiki ibigenga.”
Dr Twagirashema akomeza agira ati “Ushobora gukoresha 10% by’umuriro wabonye, ariko se 90% bisigaye urumva wabishyira he mu gihe nta tegeko rikwemerera kuwugurisha rihari! Mu bihugu by’i Burayi ho abaturage bagurisha umuriro kuri Leta.”
MININFRA hamwe na EPD bavuga ko ahandi bahanze amaso mu gushaka ingufu zisubira kandi nyinshi, ari ku mashanyarazi akomoka ku ngomero z’amazi, kuko na ho ikoranabuhanga riyatanga ngo rigenda rihenduka uko imyaka ishira.
Barateganya kandi ko, mu rwego rwo kwirinda kubura(gucika) kw’amashanyarazi kwa hato na hato bitewe n’uko aho akomoka haba hagize ikibazo, bagomba gushaka uburyo bwo kubika umuriro (muri za batteries), ukazajya ukoreshwa mu gihe uva ku isoko wabuze.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, ari mu bizeza u Rwanda ko ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU), bazatanga inkunga(harimo iyo kubaka ingomero z’amashanyarazi) kugira ngo Abanyafurika babone umuriro uhendutse kandi mu buryo burambye.


Birashoboka ko igisenge cyose cyaba panneau solaire zonyine