Dore Nayini nshya aho abanyeshuri batsinda icya Leta hafi ya bose


Hari ababyeyi babona abana babo boherejwe mu mashuri atanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9(NYBE), cyane cyane aya mashya atararenza imyaka itatu, bikabatera ikibazo, nyamara hari atangiye guhindura iyi myumvire, aho abana batsinda ikizamini cya Leta hafi ya bose.

Groupe Scolaire(GS) Ntora mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo riri mu mashuri yubatswe mu mwaka wa 2022 muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri no kurwanya ubucucike bw’abana, aho bamwe bari basigaye bicara hasi.

Mu mashuri yaruhutse imvune zo kwigisha umubare w’abana urenze igipimo nyuma yo kubaka GS Ntora na Kariyeri mu murenge wa Gisozi, hari GS Kagugu Catholique, GS Gizozi I na GS Gisozi ya II.

Hari abahisemo kugumisha abana babo kuri ayo mashuri asanzwe, batinya imihini mishya muri za Nayini zicyubakwa, ariko ngo baribeshye kuko GS Ntora riri mu mashuri ya mbere mu Karere ka Gasabo yafashije abana gutsinda ibizamini bya Leta ku kigero kirenga 86%.

Mu banyeshuri 97 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza muri GS Ntora, 84 batsindiye gukomereza mu mashuri yisumbuye, ndetse harimo 24 babonye amanota arenga 70% abemerera kujya kwiga bacumbikirwa.

Uwitwa Irasohoza Kevin Baraka yabaye uwa mbere kuri iryo shuri n’amanota 87% muri rusange, akaba yaragize by’umwihariko amanota 98% mu Isomo ry’Icyongereza hamwe na 96% mu isomo mbonezamubano n’imyemerere(Social and Religious Studies/SRS).

Mu ngamba zafashwe zo gukomeza gufasha abana kuzatsinda ibizamini bya Leta bose mu mwaka utaha wa 2026, nk’uko Ubuyobozi bwa GS Ntora bubisobanura, hari ukugerera ku ishuri ku gihe, kurya bagahaga, kwicara ari bake ku ntebe no kuba buri cyumba cy’umwaka wa gatandatu kitagomba kurenza abana 45.

“Hari abarimu bashoboye kandi bafasha abanyeshuri kubahiriza gahunda yo kwiga, aho buri mwana wiga kuri iri shuri nta gihe cyo guta azongera kubona,” nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe amasomo muri GS Ntora, Olivier Rukundo.

Nta munyeshuri(cyane cyane abiga mu mwaka wa gatandatu) urenza saa mbiri za mu gitondo ataragera ku ishuri kugira ngo igihe cyo gutangira amasomo nyirizina kize kugera basubiye mu byo bize umunsi wabanjirijeho, banakosoye imikoro.

  • Related Posts

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

    Read more

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

    Read more

    Ntibigucike

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”