Uganda: Pasiteri wishe umugore we yahanishijwe gufungwa imyaka 12

Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani muri Uganda witwa David Ssekibaala yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we.

Urukiko rukuru rwa Luweero muri Uganda, rwakatiye David Ssekibaala igihano cyo gufungwa imyaka 12 muri gereza, azira icyaha cyo kwica umugore we Deborah Ssekibaala.

Tariki 11 Ukuboza 2024David Ssekibaala yaburanye yemera icyaha, ndetse asaba umuryango we imbabazi, na sosiyete yose.

Mu gihe cyo gusoma urubanza, Umucamanza Henrietta Wolayo yavuze ko yakatiwe gufungwa imyaka 12 muri gereza, kubera ko yaburanye yemera icyaha kandi agaragaza ko abyicuza.

Ubuhamya bwatanzwe ubushinjacyaha ndetse n’umutangabuhamya mu rukiko witwa Peace Bashabe, buvuga ko abaturanyi b’uwo muryango wa David Ssekibaala batunguwe no kumva iby’urwo rupfu rwa Deborah rwabereye mu rugo rwabo ahitwa Kavule muri Luweero.

Umurambo we wasanzwe muri kimwe mu byumba by’inzu babagamo, ufite ibikomere bigaragara ko watwitswe.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyatangaje ko ku ntangiriro, David Ssekibaala yavugaga ko umugore we yaturikanywe n’igisasu kikaba ari cyo cyamwishe, ariko nyuma ahindura imvugo atangira kuvuga ko uwo mugore we yitwikishije peteroli. Polisi ikihagera ije gukora iperereza, yasanze muri iyo nzu harimo amaraso na peteroli.

Ikindi kandi polisi yatangaje ko bigaragara ko yishwe anizwe mu ijosi kugeza umwuka uheze. Nyuma umurambo utwikishwa peteroli ariko ntiwashya ngo ushire,bigaragara ko byakozwe mu rwego rwo gushaka guhisha ibimenyetso.

Abana ba Ssekibaala bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga mu rukiko, umukuru muri bo yahise avuga ko bumva barababariye Se ku byo yakoze, kubera ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza, ibyo bikaba ari byo bituma bababariye umubyeyi wabo.

Raporo z’itorero rya Angilikani rya Luweero, zigaragaza ko mu gihe yakoraga ubwo bwicanyi, atari akiri Pasiteri muri iryo torero. Hari bamwe mu baturanyi bavuga ko David Ssekibaala yari yarashinze akabari iwe mu rugo, atangira kujya asinda agahohotera n’umugore we.

Bamwe mu babanaga na Deborah mu ihuriro ry’abagore muri Angilikani (Mother’s Union) bavuga ko mu bihe bitandukanye, Deborah yavuze ko umugabo amuhohotera cyane kubera ubusinzi, bamwe bashaka no kubafasha gukemura icyo kibazo ariko ntibyakunda.

Nkuko ikinyamakuru cya Kigali to day dukesha iyi nkuru kivuga ko Raporo yo kwa muganga yagaragaje ko umurambo wa Deborah wari watwitswe nyuma y’uko apfuye kuko byagaraye ko atishwe n’uwo muriro. Ikindi ngo ni uko amagufa ye y’ijosi yari yavunitse, bigaragara ko yishwe anizwe nyuma umurambo ugatwikwa.

By UDAHEMUKA Jean de Dieu

  • Related Posts

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rutagarama Eugène, yatangaje ko insengero zirenga 1,154 ziri mu zafunzwe kubera kutubahiriza ibisabwa zitazongera gufungurwa, abazisengeragamo bakazajya ahandi mu zujuje ibisabwa. Ibi yabitangaje ku Cyumweru,…

    Read more

    Insengero zambuwe ubuzima gatozi zishobora gusenyuka

    Umuyoboke wa rimwe matorero yambuwe ubuzima gatozi mu Rwanda mu mwaka ushize, yaganirije KIGALIINFO avuga ko insengero n’izindi nyubako zatawe, ubu zitangiye kwangirika bitewe no kutitabwaho. Karangwa Emmanuel (si yo…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza