Yago yahunze Igihugu

Umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago yatangaje ko yahunze “biturutse ku bo yita agatsiko kashatse kumwica mu myaka Ine ishize .”

Uyu muhanzi mu magambo yanditse ku rubuga rwe rwa X , avuga ko “ Aho kuva mu buzima wava mu barozi ‘ .

Uyu muhanzi avuga ko yahungiye muri Uganda bidatewe nuko yanga Igihugu ahubwo kubera bamwe mu bakomeje kumurwanya mu rugendo rwe rwa muzika.

Ku rubuga rwa X yagize ati “[…] Ukuri kugomba gutsinda.Umuntu atotezwa imyaka ine n’abantu bamwe abandi bakabakomera amashyi. Undi yavuga mu cyumweru kimwe bagashya ubwoba,ibikuba bigacika.”

Yakomeje ati “ Mwantoteje imyaka ine isi yose iranyanga mumbeshya kubera ubwoba bwanyu no gushaka kwikubira. Muhagarare.”

Uyu muhanzi avuga ko ahunze igihugu atari uko arwanga ahubwo ahunze agatsiko kamurwanya.

Ati “ Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko kabashatse kunyica mumyaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise numwe,umutima wanjye urababaye cyane. Ariko numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye,mama arakubyarira. Uganda nyakira.”

Mu 2015, akirangiza amashuri yisumbuye yinjiye mu Itangazamakuru, akora kuri Goodrich TV, aza kuhava ajya kuri TV10, ari naho yamenyekaniye cyane nk’umwe mu banyamakuru b’abahanga.

Uyu muhanzi yakomeje gukora ibiganiro bya Youtube bigaruka ku bahanzi no ku bikorwa by’imyidagaduro.
Icyakora kuri Youtube haje inkubiri yo guterana amagambo hagati y’abahanzi barimo na Yago. Ibi ari na byo avuga ko byatumye ahunga.

Source: umuseke.rw

By Jean de Dieu UDAHEMUKA 

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza