U Rwanda n’u Bwongereza barimo gushakisha ahaturuka igishoro cyo gukonjesha ibiribwa

Abakozi ba Leta y’u Rwanda hamwe n’ab’u Bwongereza bavuga ko barimo gushakisha abafatanyabikorwa babafasha kubona igishoro cyo guteza imbere gahunda yo gukumira iyangirika ry’umusaruro w’ubuhinzi hifashishijwe firigo zirekura imyuka itangiza akayunguruzo k’izuba.

Inama ibera i Kigali mu kigo nyafurika giteza imbere ikonjesha n’uruhererekane rwaryo (ACES), ibaye nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hamwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva banenze iyi gahunda bavuga ko itarimo gutanga umusaruro. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ACES

Kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yabajije abitabiriye umwiherero w’abayobozi b’inzego zegerejwe abaturage hamwe n’inzego nkuru z’Igihugu, impamvu umusaruro w’ubuhinzi ukirimo kwangirika bitewe no kudakonjeshwa, nyamara harashyizweho gahunda yo gukemura iki kibazo.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiymva ati “Ibijyanye no gukonjesha (umusaruro), ikibazo cyabaye ikihe?” Minisitiri w’Intebe yasubije avuga ko iki kibazo  cyatangiye kuvugwa kuva kera, ndetse Leta yashoye menshi mu kugura imashini zikonjesha ariko ntizikore, “ubu hakaba hari imashini nyinshi ziri ahantu hamwe zimaze nk’umwaka zidakora.”

Perezida Kagame yamusabye ko hashakwa abantu babibazwa kandi bakaba bagomba kubizira, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe avuze ko iki kibazo cyabazwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB).

Perezida Kagame ati “Ntabwo bizarangirira bityo, aho ibintu byangirika bagahunika hariya gusa, muze gukoresha inzego zibishinzwe, ndashaka kumenya uwo dukwiye kubibaza, ndabishaka vuba, vuba, vuba!”

Bukeye bwaho ku wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yatangije ibiganiro by’iminsi ibiri, byahurije hamwe abakozi b’inzego za Leta y’u Rwanda n’u Bwongereza, abikorera n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe kubungabunga ibidukikije n’ikirere by’umwihariko, avuga ko hazashakwa ibikoresho bikonjesha ariko bitangiza ikirere.

Min Dr Bernadette Arakwiye

Dr Arakwiye yagize ati “Turimo kuganira ku buryo twareba andi mahirwe ahari twakwifashisha mu kugura ibyuma bikora neza, byegereye umuhinzi aho umusaruro uva tuwujyana ku isoko, twibaza tuti ‘ese byava he, ese ni uruhe rukare rwa Leta, ni uruhe ruhare rw’abafatanyabikorwa baba igihugu cy’u Bwongereza, UNEP n’abandi, ndetse n’uruhare rw’abikorera.”

Dr Arakwiye akomeza agira ati “Twasanze tugomba kubibonera igisubizo kitatujyana mu nzira ndende, hahandi wicara ugakora umushinga uyu munsi ariko ukazabona amafaranga nyuma y’imyaka itanu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo nyafurika gishinzwe ibyo gukonjesha ACES (Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-Chain), Toby Peters, avuga ko icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu kigomba gukurikizwa, aho na we asaba abafatanyabikorwa kwihutisha gahunda yo gukonjesha.

Toby yagize ati “Icyo turimo gukora uyu munsi ni ukwishyira hamwe turi abakorera inzego z’imari, inzego z’abikorera, inzego za Leta, abashinzwe uburezi, itsinda ryose muri rusange turibaza ngo ‘ni gute twakemura iki kibazo uyu munsi tudategereje imyaka itandatu cyangwa ikindi gihe cya kera!”

Umukozi wa Leta y’u Bwongereza uyobora guhunda yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe muri Afurika y’Iburasirazuba,  Gwilyn Jones, avuga ko barimo gushaka abafatanyabikorwa bavuye mu nzego z’abikorera, zaba izo mu gihugu cyangwa mpuzamaganga, nyuma yo kubona ko igishoro cyatangwaga n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe ibidukikije nka GCF na GEF kigenda kigabanuka.

Ikigo ACES kigaragaza ko gaz zisanzwe zikoreshwa muri za frigo no mu byuma byitwa air conditioner bikonjesha mu nzu, zoherezwaga mu kirere zikangiza akayunguruzo k’izuba, bigatera isi gushyuha no kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe, aho imvura isigaye igwa ifite ubukana bwinshi cyangwa ikabura mu gihe yari ikenewe.

Kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba kitwa Ozone bitewe na gaz zitwa HFCs ziva mu byuma bikonjesha bivugwaho kandi gutera abantu indwara z’ibyorezo nka kanseri y’uruhu, kuko ako kayunguruzo kaba katagishoboye gakumira ubukana bw’imwe mu mirasire ikaze cyane.

Ikigo ACES kirimo gutoza abantu gukoresha frigo zifite izindi gaz nka HCs, Ammonia na CO2 zo zidatera isi gushyuha no kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba, ariko na zo iyo zidafunzwe neza, uretse gutuma igikoresho kidakora, ngo zishobora guteza inkongi mu nzu, ndetse zigatuma umwuka uhumekwa ubura bikaba byateza ingaruka ikomeye ku bantu bari ahantu hafunganye.

Monique Nsanzabaganwa

  • Related Posts

    U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba insengero nyinshi zarafunzwe hirya no hino mu Gihugu, atari ugutoteza amadini,  ahubwo ko Leta irimo kurwanya abashinga insengero bagamije kwambura abaturage. Perezida…

    Read more

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

    U Rwanda ntirutoteza amadini-Perezida Kagame

    U Rwanda n’u Bwongereza barimo gushakisha ahaturuka igishoro cyo gukonjesha ibiribwa

    U Rwanda n’u Bwongereza barimo gushakisha ahaturuka igishoro cyo gukonjesha ibiribwa

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?