Iran yahagaritse gutera ibihugu by’Abarabu

Nyuma y’icyumweru cyose gishize intambara ica ibintu hagati ya Iran na Amerika ifatanyije na Israel, Iran yatangaje ko ihagaritse ibitero ku bihugu by’Abarabu, keretse ahazaturuka ibisasu mu birindiro bya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko ibihugu biruhutse guterwamo misile za Iran ari Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Qatar, Bahreïn Arabie Saoudite n’ibindi, kugira ngo basigare bibanda kuri Israel gusa.

Abandika ku mbuga nkoranyambaga barimo uwitwa Camille Moscow bavuga ko ibi byemejwe n’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Iran, n’ubwo hari drone y’icyo gihugu yazindutse iterwa ku kibuga cy’Indege cya Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, kuri uyu wa Gatandatu.

Indege z’ibihugu bitandukanye ku isi harimo n’iz’u Rwanda zimaze icyumweru cyose zihagaritse ingendo muri kariya gace k’Uburasirazuba bwo Hagati, bikavugwa ko zahuye n’igihombo kibarirwa muri za miliyoni amagana z’amadolari ya Amerika, kandi ntawe zirabona uzishyura icyo kiguzi.

Hagati aho Iran na Israel ifatanyije na Amerika bakomeje kohererezanya ibisasu bya misile mu bihugu byombi, aho bimaze gusenya ibikorwa remezo birimo inyubako za Leta, ibibuga by’indege, amato mu nyanja n’ibindi.

Ni intambara itangiye gufata indi ntera bitewe n’ibikoresho bidasanzwe birimo kwifashishwa, aho benshi bikanga ko mu gihe yaba itarangiye vuba hazabaho gukoresha intwaro kirimbuzi.

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka