Ingengo y’Imari y’u Rwanda muri 2025-2026 yagabanyijwe

Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yemeje ko Ingengo y’Imari y’uyu mwaka wa 2025-2026 igabanywaho miliyari 80.4Frw, bitewe n’uko amafaranga yasabwaga mu kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali (kiri mu Bugesera) yagabanutse, ndetse n’ubwishyu bw’umwenda Leta yafatiye Ikigo RwandAir na bwo bukaba bwarimuriwe mu mwaka utaha wa 2026/2027.

Ibi bivuze ko Leta izagabanya Ingengo y’Imari ivuguruye y’Umwaka wa 2025/2026, kuva kuri miliyari zisaga 7,032 Frw kugera kuri miliyari 6,952 Frw, nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yabimenyesheje Inteko kuri uyu wa Kane.

Minisitiri  Murangwa avuga ko hari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 168 yo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga mu Bugesera atazakenerwa, bitewe n’uko hari ahandi u Rwanda rwabonye inguzanyo zihendutse, bikaba biri mu mpamvu Ingengo y’Imari y’uyu mwaka yari yemejwe itazongerwa ahubwo izagabanywa.

Minisitiri Murangwa agira ati “Ingengo y’imari yo kubaka Ikibuga cy’Indege yaragabanutse ariko ibikorwa byo ntabwo byagabanutse, ubundi dushaka amafaranga twifashishije ibigo by’Imari bikora ubucuruzi, inyungu (ibyo bigo bisaba) ziba ziri hejuru, twagombaga gufata miliyoni 400 z’amadolari kugira ngo dushore kuri icyo kibuga cy’Indege, ariko(hagati aho) dukomeza gushakisha ubundi buryo butuma tudahendwa cyane mu bijyanye n’amafaranga gushora mu mishinga dufite.”

Ati “Twakomeje kwegera abafatanyabikorwa dukorana na bo cyane cyane Banki y’isi, bemera kuduha icyizere(guarantie) kigera hafi kuri 95% by’amafaranga azubaka ikibuga cy’Indege cya Bugesera, bituma tubona amafaranga azishyurwa ku nyungu nto cyane kandi mu gihe kirekire, ndetse tukazajya tuyafata igihe tuyakeneye, ni yo mpamvu amafaranga y’ingengo y’Imari yagabanutse, cyane cyane ayo kubaka Ikibuga cy’indege.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi akomeza avuga kandi ko hazabaho no kurondereza Ingengo y’imari isanzwe ku buryo izagabanuka kuva kuri miliyari  4,312.9 kugera kuri miliyari  4,114.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuzeko izigabanukaho agera kuri miliyari 198 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora hari gahunda Leta ifite yo kuzafata inguzanyo irenga miliyari 331 na miliyoni 800 imbere mu gihugu, bikaba byateye umwe mu badepite kubaza Minisitiri w’Imari niba abaturage batazajya gusaba amabanki inguzanyo bagasanga Leta yarayitwariye yose.

Depite Francine Tumushime yabajije ati “Minisitiri yatubwiye ko inguzanyo z’imbere mu Gihugu ziziyongera kugera kuri miliyari 331.8Frw, ajyanye n’inguzanyo zizakoreshwa mu kubaka Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’inkunga igenewe Rwandair izaturuka mu isanduku ya Leta, ibi ni ibyo kwishimira, ariko nagize impungenge nifuza ko Minisitiri yatumara, niba izi nguzanyo Leta izazifata hanyuma abikorera na bo bagakomeza kubona inguzanyo nta nkomyi.”

Mu kumusubiza, Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta ikeneye cyane amafaranga y’imbere mu Gihugu bitewe n’uko hari igihe ifata ayo hanze igahomba kubera ivunjisha, ariko ko ayo izafata yose mu mabanki y’imbere mu Gihugu nta ngaruka bizagira bitewe n’uko ayo mabanki ngo afite amafaranga ahagije.

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka