U Rwanda rwazamutseho imyanya ibiri ku isi mu kurwanya ruswa

Icyegeranyo ngarukamwaka kuri ruswa “Corruption Perceptions Index 2025” gikorwa n’Umuryango ‘Transparency International’, cyerekana ko u Rwanda rwazamutseho imyanya 2 ku isi mu kurwanya ruswa, kuva ku wa 43 muri 2024 kugera ku wa 41 muri 2025 mu bihugu 181 bigize isi, ndetse n’amanota rwahawe akaba yaravuye kuri 57/100 agera kuri 58/100.

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwashimye iki cyegeranyo, runifuza ko mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwazaba ari Igihugu cya mbere ku isi mu kugira ruswa nkeya, ariko kugira ngo ibi bishoboke,
inzego zigasabwa gutanga serivisi nziza, ndetse buri muntu akaba agomba kugaragaza inkomoko y’imitungo afite.

Umuvunyi Mukuru, Madeleine Nirere, agira ati “U Rwanda rurashaka kuba igihugu cya mbere (mu kurwanya ruswa) muri 2050 ruvuye ku mwanya wa 41, turifuza kuzamura urugero rw’amanota tubona, ndetse no kuzamura umwanya.”

Ati “Biragaragara y’uko tugifite urugendo, icya mbere ni ugutanga serivisi, umuturage iyo utamuhaye servisi uko bikwiye hari igihe yibwiriza akaguha ruswa, kandi iyo umuntu agaragaje uwamwatse ruswa arafungwa ndetse n’umutungo we ukanyagwa. Dusaba kandi abantu kutemera kwandikwaho ibintu bitari ibyabo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International mu Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, asobanura ko kuba icyegeranyo cya CPI cyazamuye u Rwanda ho imyanya ibiri, ndetse rukaba rwongerewe inota 1/100, ari intambwe ikomeye mu kureshya abashoramari.

Yagize ati “Iyo Igihugu cyateye intambwe y’inota rimwe gusa haba hiyongereho 4% by’ishoramari cyangwa umusaruro mbumbe mu Gihugu. Iyo twumvise ko abarya ruswa bafashwe, kuri twebwe ni inkuru nziza.”

Mupiganyi avuga ko zimwe mu mpamvu zirimo kuzamura u Rwanda mu myanya myiza ku isi mu kurwanya ruswa, harimo imbaraga zashyizweho ndetse n’Iteka rya Perezida ryo muri 2023 ryerekeye Inama Ngishwanama yo kurwanya Akarengane na ruswa, byarwanyije ruswa kugera ku bayobozi bakuru n’abanyemari bitwa ibifi binini.

Inzego mpuzamahanga zahaye u Rwanda amanota zirimo Ihuriro ry’Ubukungu ku isi (World Economic Forum), Banki Nyafurika itsura Amajyambere, World Justice Project Rule of Law Index, Global Insights n’izindi.

Ibihugu byabaye ibya mbere ku isi mu kurwanya ruswa ni Denmark ifite amanota 89, Finland ifite 88, Singapore 84, New Zealand ifite 81, Norway 81, Sweden 80, Switzerland 79, Luxembourg 78 na Netherlands 78, mu gihe ibya nyuma ari Somalia ifite amanota 9, Sudan y’Epfo 9, Venezuela 10, Yemen 13, Libya 13, Eritrea 13, Sudan 14 na Nicaragua 14.

Muri aka karere u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa, rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 84 n’amanota 40, Kenya iri ku mwanya wa 130 n’amanota 30, Uganda iri ku mwanya wa 148 n’amanota 25, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iri ku mwanya wa 163 n’amanota 20, mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa 167 n’amanota 17.

Ku rwego rwa Afurika yo hepfo y’Ubutayu bwa Sahara, igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa ni Seychelles iri ku mwanya wa 24 n’amanota 68, Cap Vert iri ku mwanya wa 35 n’amanota 62, Botswana n’u Rwanda biri ku mwanya wa 41 n’amanota 58.

Mu byo Transparency International ireba cyane harimo kuba inzego zigomba gushyira imbaraga mu kureba neza niba imari ya Leta icungwa neza, kureba ko serivisi zitangwa neza mu nzego zitandukanye ndetse no kwitabira gutunga agatoki aho ruswa ivugwa cyangwa igaragaye.

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka