Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangaje ko
ifitanye ubuhuzabikorwa mu by’umutekano n’umutwe wa AFC/M23, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na we yasubije kuri uyu wa Gatandatu ko igihe cyo gusaba no kwinginga kirangiye ahubwo hakurikiyeho gushyira mu bikorwa ibyo buri muntu yemeye.
U Rwanda ruvuga ko guhuza ibikorwa na AFC/M23 bishingiye ku nyungu zihuriweho zo kurinda Abatutsi bamaze igihe bibasirwa na FDLR hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu ijambo Perezida Tshisekedi yavuze atangiza gahunda y’ibiganiro bigamije gusasa inzobe, bizakorwa hose muri Congo Kinshasa, yaboneyeho kugira icyo avuga ku nyandiko Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika (USA), Mathilde Mukantabana, yatangarije Inteko y’icyo gihugu ku wa 22 Mutarama 2026.
Amb. Mukantabana yasomye iyo nyandiko avuga ko u Rwanda ruhuza ibikorwa na AFC/M23 ku mpamvu zo ‘kurinda Abanyekongo b’Abatutsi bahohoterwa na Leta yabo hifashishijwe FDLR’, umutwe w’Abanyarwanda bari muri Congo bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda.”
Indi mpamvu u Rwanda rusobanura yo guhuza ibikorwa na AFC/M23 ijyanye no kurinda Umutekano warwo, kuko ishima uyu mutwe kuba uhagaze ku mupaka wose w’iburengerazuba u Rwanda rusangiye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe kuri uyu Gatanu.
Ibi ariko Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi ntabikozwa, akaba yagize ati “Uku kwemera(k’u Rwanda) gutangajwe ni intambwe y’ingenzi cyane kuko bigabanya umwanya wo guhakana, bikerekana uruhare(rwarwo), kandi bigatuma buri muntu ava ku gusaba yinginga ahubwo hagashyirwa mu bikorwa ingamba, zaba amahame mpuzamahanga, zaba imyanzuro y’Akanama (ka LONI) gashinzwe Umutekano, ndetse n’amasezerano ya politiki yemejwe ku bushake.”
Perezida Tshisekedi yakomeje agira ati “Ariko munyemerere nsobanure neza iby’iyi ngingo, nta mpamvu n’imwe, nta nkuru n’imwe, nta n’igisobanuro na kimwe cyaba impamvu ishingiye ku mutekano, bishobora gushyigikira kwigarurira ku ngufu, gushyiraho ubutegetsi bubangikanye n’ubundi, kwimura abantu ku ngufu, cyangwa gusahura umutungo, hagamijwe guhungabanya Leta igize Umuryango w’Abibumbye.”
Perezida Tshisekedi avuga ko n’ubwo ibiganiro n’ubusabane bizaba hose muri Congo, abaregwa ibyaha byo kwica Abanyekongo batari mu bazategwa amatwi.






