Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutambuka amakuru atandukanye kuri uyu wa Gatanu, ariko amwe muri yo ni avuga ku bukwe bw’Umuhanzi Niyo Bosco, umuturirwa muremure ugiye kubakwa iruhande rwa Convention Centre, Amatora muri Uganda, ndetse n’uburyo Gare ya Nyabugogo izaba iteye
Ubukwe: Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta Irene



Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona yambitse impeta umukunzi we Irene mu bukwe bwabereye i Gikondo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mutarama 2026. Ushobora kureba hano link ya tumwe mu duce tugize video y’ubwo bukwe https://youtu.be/qAJF9rAko5s?si=VyYYIe9r7oG6aHXc
Mu bandi bahanzi bitabiriye ubwo bukwe harimo Bwiza, Nyambo na Nana.
Iyubakwa ry’umuturirwa muremure hafi ya Convention Centre



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, kuri uyu wa Kane batangije iyubakwa ry’umuturirwa muremure uzitwa Parklane Center, hafi ya Kigali Convention Center.
Amatora muri Uganda: Perezida Yoweri Museveni akomeje kurusha Bobi Wine

Mu ibarura ry’amajwi y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, umukambwe Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 81 y’ubukure akomeje kuza imbere y’umuhanzi bahanganye, Robert Kyagulanyi (uzwi ku izina rya Bobi Wine).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Komisiyo y’Amatora muri Uganda, yavugaga ko Yoweri Kaguta Museveni ari imbere n’amajwi 76%, mu gihe Bobi Wine afite amajwi 20%. Gusa amajwi aracyarimo kubarurwa.
Mu gihe ibarura ryakomeza gutya, Perezida Museveni yahita yegukana manda ya karindwi nk’Umukuru w’Igihugu wa Uganda wayoboye kuva mu 1986.
Igishushanyo mbonera cya Gare ya Nyabugogo

Ku mbuga nkoranyambaga hajomeje kugaragara inyubako ziteye amabengeza, zirimo kuvugwaho kuba ari cyo gishushanyo mbonera cy’uburyo Gare ya Nyabugogo izaba iteye, ubwo izaba imaze kuvugurwa bitarenze umwaka wa 2029.







