Icyo Bibiliya ivuga ku gusuka umusatsi, kwambara ingofero cyangwa igitambaro

Ibitabo bitandukanye bigize Bibiliya Yera bivuga ku kudefiriza umutsatsi (gusokoza), gusuka ndetse no gutwikiriza umutwe igitambaro cyangwa ingofero, aho bigaragaza ko hari abantu babikora bikubahisha Imana, ariko hakaba n’ababikora bayisuzuguza.

Intumwa ya Yesu/Yezu Kristo yitwaga Petero yanditse urwandiko rugira ruti “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana(1Petero3:3).”

Arakomeza ati “Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo, nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.”

Nk’uko ubyumvise neza, ntabwo abagore beza ari abirimbisha kuboha imisatsi cyangwa gusuka no kudefiriza, ahubwo abagore beza ngo ni abarimba mu mitima imbere kubera ingeso nziza zabo zo kubaha abagabo babo.

Ubwiza bw’umugore ni umutsatsi wahirimbiye (uteretse) kandi utwikiriye

Mu rwandiko rwa mbere Intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto igice cya 11:14-15 haravuga ngo “Kamere yanyu ubwayo ntibahamiriza y’uko umugabo iyo ahirimbije umusatsi umukoza isoni,
naho umugore iyo ahirimbije umusatsi ukaba ari ubwiza bwe? Koko yahawe umusatsi mu cyimbo cy’umwambaro wo ku mutwe.”

Bisobanura ko ubwiza bw’umugore ari umutsatsi wahirimbiye(uteretse), atari uwo yasutse cyangwa yadefirije.

Pawulo na we yarwanyije ibijyanye no gusuka umutsatsi ubwo yandikiraga Timoteyo, urwandiko rwa mbere, igice cya 2:9-10, hagira hati “Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi, ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.”

Muri make gusuka cyangwa kudefiriza(gusokoza) umutsatsi ni iby’abagore batubaha Imana, nk’uko Intumwa Paul abivuga.

Gusuka cyangwa kudefiriza umutsatsi byaje bite?

Mu kinyejana cya 9 mbere y’ivuka rya Yesu Kristo (mu myaka ya 874-853 babaraga bamanuka), muri Israel hategetse Umwami witwaga Ahabu, washatse umugore Imana witwaga Yezebeli utari uwo mu rubyaro rwa Aburahamu (yari umunyamahangakazi, Imana itamushaka).

Yezebeli yazanye muri Israel ibyaha byo gusenga ibigirwamana, abavana ku Mana ya nyayo, bituma ibarakarira cyane babura imvura mu gihe cy’imyaka itatu n’igice (nk’uko Bibiliya ibivuga), ariko akaba yari n’umwibone ku rugero rukomeye.

Bibiliya Yera, mu gitabo cyayo cya 2 cy’Abami igice cya 9 umurongo wa 30 haravuga ngo “Yehu ageze i Yezerēli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso, asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya.”

Iki gitabo gikomeza kivuga ko Yezebeli, kubera kwisiga vernis ku nzara, gusiga za ‘make up’ mu maso ndetse no kudefiriza umutsatsi, yaje kwicwa na Yehu maze imbwa zimurira ku gasozi nk’uko Imana yari yarabimubwiye, ariko zanga kurya ibiganza n’umutwe we kuko ibyo yari yisize byaziteye iseseme.

Umutsatsi w’umugore ugomba guhirimbira kandi akawutwikira

Mu rwandiko rwa mbere Intumwa Pawulo yandikiye Abakorinto 11:3 haravuga ngo “Ariko ndashaka y’uko mumenya ko umutwe w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutwe w’umugore ari umugabo we, kandi ko umutwe wa Kristo ari Imana.”

Uru rwandiko rwo muri Bibiliya rugakomeza ruvuga ko umugabo wese iyo asenga cyangwa ahanura umutwe we utwikiriwe, aba akojeje isoni Yesu/Yezu(Imana).

Bivuze ko nta mugabo ugomba kwambara ingofero cyangwa igitambaro mu mutwe we kuko aba akojeje isoni Imana mu gihe bamutungura bakamubwira ngo “Yesu ashimwe(cyangwa Yezu akuzwe),” hanyuma agahanura umutwe we utwikiriye agira ati “Yesu ahimbazwe, (cyangwa ‘Yezu akuzwe iteka).”

Ibi ariko ni ikinyuranyo ku mugore kuko we ategekwa gutwikira umutwe we, aho umurongo wa 13 (wo muri 1 Abakorinto 11) ugira uti “Ubwanyu mubitekereze uko biri. Mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe?”

Abahanga mu kwizera bakavuga ko umugore cyangwa umukobwa baba bakwiye guhora bateze igitambaro, bitewe n’uko umutima w’umuntu uhora usenga buri kanya.

Abizera bakavuga ko hari igihe umuntu ahura n’impanuka cyangwa ikindi kintu kimutunguye akagira ati “Mu izina rya Yesu (Kwa jina la Yesu)”, ibi rero bikaba bitazagusaba kubanza kujya gutega igitambaro ngo ugaruke uvuge ayo magambo yumvikanamo gusenga gukomeye.

Gusa hari abantu bavuga bati “Ese ko Pawulo yandikiraga Abakorinto kandi twebwe turi Abanyarwanda, ibyo biratureba?”

Bibiliya igaragaza ko nyuma y’uko umuntu akoze ibyaha, mu Isezerano rya Kera, agakiza no kubaho abantu badapfa byari bigenewe umuntu umwe gusa ku isi wayubashye akayikunda bitangaje: Aburahamu n’abazamukomokaho gusa.

Mu Isezerano rishya ho hakavuga ko Imana(Yesu) yaje mu isi ije gukiza abanya-Israel ari bo buzukuru ba Aburahamu ariko ntibayakira neza, maze ibanza guhindukirira abanyamahanga cyangwa se abandi baturage bagize isi bose bayikeneye, ariko ikazagaruka no banya Israel nyuma yo kurokora Abanyamahanga bazayizera.

Mu butumwa bwiza bwanditswe na Matayo 28:19, Yesu asaba intumwa ze kujya mu bihugu byose bigize isi kwamamaza Inkuru Nziza mu bantu, bakabahindura abigishwa be kugira ngo bave mu byaha bazabone Ubugingo buhoraho(bazabeho neza badapfa nyuma y’ubuzima bwa hano ku isi).

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Ntibigucike

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”