Dore imyanzuro y’Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi iheruka guterana

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje kuri uyu wa Gatatu, imyanzuro yafatiwe mu Nama Nkuru ya 17 yateranye ku wa 19 Ukuboza 2025, harimo kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi, hamwe no gukurikiza inama za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari na we Muyobozi Mukuru(Chairman)w’uyu muryango.

Chairman wa FPR Inkotanyi avuga ko Umuryango uhora wisuzuma aho bibaye ngombwa ukivugurura, agasaba buri Munyamuryango na we guhora yisuzuma mu mikorere ye, abihuza n’aho ibihe bigeze mu Rwanda no ku Isi muri rusange, kugira ngo anoze inshingano ze.

Perezida Kagame yibukije ko muri FPR Inkotanyi, umuntu wese aba akwiriye gutekereza ku nshingano ze ku giti cye, mu bwisanzure, ariko azirikana gukorera hamwe n’abandi.

Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu kandi ryagarutse ku kwibutsa abantu bakuru ko bagomba kwitwara neza kugira ngo babere icyitegererezo urubyiruko.

Perezida wa Repubulika yashimangiye ko abayobozi mu nzego zose bagomba guhora batereza ku nshingano bafite zo guteza imbere imibereho y’abaturage babaha serivisi bakwiye guhabwa.

Itangazo ry’Umuryango FPR Inkotanyi rikomeza rigira riti “Nyakubahwa Chairman yibukije ko Abanyarwanda tugomba gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda, twibanda cyane cyane ku kunoza imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse twimakaza n’ibindi byiza biri mu muco wacu.”

Perezida Kagame kandi yasabye urubyiruko kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu, bashishikarira gufatanya n’abandi gukemura ibibazo bihari, hamwe no kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’indi myitwarire igira ingaruka ku buzima bwabo.

Abanyamuryango bagejejweho ibiganiro ku kubaka umusingi uhamye w’u Rwanda hamwe n’umwanya warwo mu ruhando mpuzamahanga, bakaba barabyunguranyeho ibitekerezo.

Kuvugurura imikorere n’imikoranire y’inzego

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
biyemeje gusuzuma no kuvugurura imiterere, imikorere n’imikoranire by’inzego kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro, bijyanye n’igihe, hagendewe ku mahame remezo n’indangagaciro Umuryango FPR Inkotanyi ushingiyeho.

Biyemeje kandi kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo ku gihe, by’umwihariko kurwanya akarengane, “kuko Umuryango FPR Inkotanyi ari wo nkingi y’iterambere ry’Igihugu.”

Bemeje ishyirwaho ry’Urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi, ndetse n’ivugururwa ry’inzego z’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi. Ayo mategeko akaba agena imiterere ya Komite Nyobozi yo ku rwego rw’Igihugu hongerwamo Visi Perezida wa kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Ayo mategeko agena kandi inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi.

Abanyamuryango batoye ku bwumvikane busesuye Abayobozi bashya muri Komite Nyobozi yo ku rwego rw’Igihugu, hashingiwe ku mavugururwa yakozwe ku ngingo z’amategeko, ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, Visi Perezida wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Abo bayobozi ni Uwimana Consolée, Visi Perezida wa Mbere, Kayisire Marie Solange, Visi Perezida wa Kabiri
Amb. Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru, ndetse na Gasana Karasanyi Stephen, Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
biyemeje kandi kunoza ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi hashingiwe ku mahame n’indangagaciro byubaka ireme ry’Abanyamuryango bose, bigafasha Igihugu gukemura ibibazo bijyanye n’aho ibihe bigeze, haba mu Gihugu cyangwa ku Isi.

Biyemeje kandi guhugurira abakuru kugira ngo babere urugero rwiza abato, hamwe no kuzirikana ibyo urubyiruko rukeneye mu rugendo rw’iterambere.

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Ntibigucike

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”