Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) yategetse igisirikare kugaba ibitero muri Venezuela no ku murwa mukuru Caracas by’umwihariko, bikaba byibasiye cyane no ibigo bya gisirikare, akaba yaje gutangaza ko igisirikare cya USA cyamaze gufata Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela.
Ibitangazamakuru birimo BBC bivuga ko iki gitero kiri mu bya mbere bikomeye Amerika(USA) ikoze ku mugabane wa Amerika y’Epfo kuva aho intambara y’ubutita itangiriye mu mwaka wa 1990.
Ibi bitero bya Amerika byatumye abaturage ba Venezuela bashya ubwoba, ndetse bigitangira Perezida Maduro yabyamaganye avuga ko ari ubushotoranyi bwa gisirikare bwa Amerika, ndetse atangaza hashyizweho ibihe bidasanzwe mu gihugu.

Mu kirere cy’umurwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, harimo kugaragara umwotsi mwinshi uzamuka uva mu bice bitandukanye by’ahantu hatewe missile za USA.