Mu rwego rwo gufasha abaturage b’amikoro make kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatanze ibiribwa, ibikoresho by’isuku, imyambaro n’ubwisungane mu kwivuza ku batujwe mu midugudu y’i Jali na Ndera muri ako Karere.
Abakozi b’Akarere n’imirenge ikagize hamwe n’abafatanyabikorwa bako, batanze ubufasha ku miryango irenga 240 yatujwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Nkusi, Umurenge wa Jali, hamwe n’imiryango 70 yatujwe mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera.
Umudugudu wa Kigarama w’i Jali watujwemo abatishoboye bimuwe bavanwa hirya no hino muri ako Karere ka Gasabo, muri gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho n’umudendezo by’abaturage.
Umudugudu wa Karambo w’i Ndera wo watujwemo abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu hamwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage b’i Jali bahawe ibishyimbo bipima ibiro 1,250, ifu y’ibigori(kawunga) ipima ibiro 2,550, babagirwa ikimasa, bahabwa ibikoresho by’isuku byagenewe ababyeyi n’abakobwa, amasabune, amabase yo kumeseramo hamwe n’imyambaro yagenewe ibyiciro byose by’abantu, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza ku miryango 27.
Abatujwe mu Mudugudu wa Karambo(i Ndera) bo bagenewe ibiro 100 by’ibishyimbo, ibiro 1000(toni imwe) bya kawunga, isukari, amavuta yo guteka, amasabune, ibikoresho by’isuku ku bari n’ababyeyi, ndetse na bo bakaba babagiwe ikimasa.
Mu baturage bagaragaje ibyishimo by’uko bariye umwaka neza harimo Mukamana Esther na Uwamahoro Claudine, bavuga ko batajya babona ibibatunga mu buryo bworoshye.
Mukamana wavuye i Jabana agira ati “Akaboga ntabwo nagaherukaga, ahangaha turya ibijumba, ariko baduhaye n’uburisho, baduhaye kawunga, ibishyimbo, baduhaye n’ibyo kwambara, ariko mbere ya byose ndashimira cyane Umurenge wa Jabana wantekerejeho ukampa aho gutura.
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Gasabo(DM), Ntaganzwa Jean Marie Vianney, asaba aba baturage kwirinda kugurisha ibiribwa bahawe, kuko ngo hari abashobora kubikora bagamije kujya kunywa inzoga bikaba byabaviramo gusigarana ubusa mu rugo.
DM Ntaganzwa yakomeje agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arabakunda, arashaka ko umuturage aba ku isonga kandi akabaho neza, kandi natwe twazanywe n’urukundo, tubifurije kuzagira umwaka mushya muhire, muzawurye ntuzabarye.”
Ubufasha bwatanzwe ku b’i Jali imbere y’abayobozi b’imirenge ya Jabana, Jali, Gisozi, Nduba, Gatsata, Rutunga na Kinyinya, aho abo baturage bahoze batuye mbere yo kuza gutuzwa mu Mudugudu.













