Abayoboke ba Kiliziya Gatolika, by’umwihariko abo muri Paruwasi ya Rutonde, iherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo muri Arkidiyosezi ya Kigali, baratakambirira Padiri Mukuru wabo witwa Gakuba Célestin, watawe muri yombi azira gusomera misa muri Kiliziya yafunzwe.
Padiri Gakuba afungiwe mu kigo cy’inzererezi (Transit Center) cyo mu Murenge wa Tare w’Akarere ka Rulindo nyuma yo gusoma misa ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, akaba ngo afungiwe hamwe n’abitwa abagorozi, bo bahamaze ibyumweru birenga bitatu.
Ikinyamakuru cya Kiliziya, Kinyamateka, cyanditse ko abakrisitu Gatolika bo muri Paruwasi ya Rutonde bari mu bihe bikomeye by’iyobokamana nyuma y’uko Padiri wabo afunzwe, ndetse na Kiliziya zose z’iyi paruwasi zikaba zimaze umwaka urenga zifunzwe bitewe na gahunda ya Leta yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa.
Ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, ubuyobozi bwasanze Padiri Gakuba arimo gusomera Misa muri salle ya Kiliziya yafunzwe, abari bahari bakisobanura bavuga ko byatewe n’uko nta kiliziya n’imwe yemerewe gukoreshwa muri paruwasi yose ya Rutonde.
Abo bayobozi ngo basanze Misa itararangira biba ngombwa ko bategereza kuganira na Padiri bamusaba ibisobanuro, nyuma yaho akaba ari bwo Padiri yasabwe kwitaba ku Karere ka Rulindo ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, agezeyo ahita atabwa muri yombi.
Kinyamateka yanditse ko kugeza ubu Arkidiyoseze ya Kigali n’Akarere ka Rulindo ntacyo biratangaza kuri iri fungwa rya Padiri Gakuba, ariko ku rundi ruhande hakaba ‘hari impungenge n’akababaro mu bakristu ba Paruwasi ya Rutonde’.
Abo baturage bavuga ko iki kibazo cyatewe ahanini n’uko paruwasi yabo idafite ahantu na hamwe bemerewe gusengera nyuma y’ifungwa rya kiliziya nkuru ya Rutonde ikirimo kubakwa, ndetse na Santarali ya Nzove n’iya Nyundo.
Kugeza ubu abafite imbaraga bajya gusengera muri Paruwasi Sainte Famille cyangwa muri Paruwasi ya Shyorongi, urugendo bavuga ko ari rurerure cyane, by’umwihariko ku bageze mu zabukuru n’abarwayi.
Ifungwa rya kiliziya zose muri ako gace ngo ryagize ingaruka zikomeye ku bapadiri bakorera muri iyi paruwasi, barimo Padiri Gakuba Célestin na Padiri Baganize Fidèle, kuko ngo babuze aho bakorera ubutumwa bwabo bw’ibanze bwo gutura igitambo cya Misa no gutanga amasakaramentu.
Kinyamateka ivuga ko n’ubwo abakristu bari bafite ishyaka ryo kwihutisha iyubakwa rya kiliziya nkuru ya Rutonde, ibikorwa ngo byakererewe kubera ifungwa ry’insengero.

Kuri ubu, imirimo igeze ku gusakara, aho Arikidiyosezi ya Kigali yamaze gutanga amabati n’ibyuma bizakoreshwa muri iyo mirimo.
Mu gitaramo cya Noheli, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yatanze ubutumwa busaba inzego bireba gufungura insengero na Kiliziya zimaze kuzuza ibisabwa, kugira ngo abakristu bongere kubona aho basengera no guhabwa amasakaramentu.







