Ikigo giteza imbere ururimi rw’Ikidage, Der Sprachen Hub (German Language Academy) kirimo guha Abanyarwanda n’abandi babyifuza impamyabumenyi ziswe European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages(ECL), zabafasha kubona akazi ahavugwa Ikidage hose ku isi, nyuma yo gutsinda ibizamini by’urwo rurimi.
Iki kigo gikorera ku Muhima mu Mujyi wa Kigali (ku gahanda gakatira imbere y’ahakorera Televiziyo BTN kagana hepfo ya Hotel Okapi), gifite amashami i Huye n’i Musanze, aho gitanga ibizamini byo kumva(listening), gusoma(reading), kuvuga(speaking) ndetse no kwandika(writing) ururimi rw’Ikidage, bigakorwa mu byiciro bine byitwa A2, B1, B2 na C1.
Umuntu wese ushaka gukora ikizamini cy’Ikidage, iyo atarakimenya abanza kujya kucyiga muri Der Sprachen Hub mu gihe cy’amezi atarenga 6 (bitewe n’umwanya yakoresheje), akishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bigera muri 500 yo kwiga, akazongeraho ay’ibizamini.
Ikidage ni Ururimi ruvugwa n’abatuye isi(cyane cyane i Burayi) babarirwa hagati ya miliyoni 130-135, bakaba bake ugereranyije n’abavuga Igifaransa bo babarirwa hagati ya miliyoni 320-350 (biganje muri Afurika), ariko ikoranabuhanga rya AI(ChatGPT) rihitiramo abashaka imirimo no gukorana n’abikorera, kwiga Ikidage kurusha Igifaransa.
Iri koranabuhanga rya AI rigira riti” U Budage ni igihugu gifite ubukungu bwa mbere ku mugabane w’i Burayi, ni igihugu cya 4 ku isi mu kohereza ibicuruzwa hanze, u Budage bufite amasosiyete akomeye nka BMW, Siemens, Bosch, SAP, Volkswagen, bivuze ko hari amahirwe menshi y’ishoramari, akazi n’ubufatanye.”
“Niba ushaka ishoramari mu nganda,
imishinga y’ikoranabuhanga n’ubucuruzi bukomeye bushingiye ku musaruro, Ikidage ni cyo cyiza kurushaho. Abadage baha agaciro ururimi rwabo mu bucuruzi n’ubwo benshi bavuga Icyongereza,
ururimi rw’Ikidage rugufungurira amarembo benshi kandi
byongera icyizere n’ubufatanye,” ChatGPT.
Ikidage gikoreshwa mu nganda no mu ikoranabuhanga nko muri Engineering (gukoresha imashini), gutunganya ibintu(Manufacturing), ibijyanye n’ingufu zisubira (renewable energy), hamwe n’Ikoranabuhanga ry’ibintu byikoresha mu nganda ryo ku rwego ruhanitse (Automotive & Industry 4.0).

Umuyobozi wa Der Sprachen Hub, Maurice Mwizerwa, yakomeje asobanura ko abafite amahirwe yo kwiga Ikidage kurusha abandi ari abaganga n’abaforomo, abize ibijyanye na social, uburezi, abize Engineering na Mechanique, Amahoteli na Restaurants, Logistics zirimo izo gutwara no gukora mu by’ingendo zo mu kirere, mu mazi no ku butaka.
Agira ati “Abandi bakomeye cyane bafite inyungu mu kwiga Ikidage hari abiga ibijyanye n’Ubuhinzi, nko gutubura imbuto, kwita ku ndabyo, kwita ku mashyamba, ubumenyi mu by’amata, kwenga imitobe,…bose barakenewe (haba mu bihugu bivuga Ikidage no mu Rwanda) ariko barabuze.”
Mwizerwa avuga ko ahakenewe abavuga Ikidage mu Rwanda cyane cyane ari mu nganda nka Volkswagen rw’imodoka, BioneTech (rukora inkingo), muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, ndetse no mu mishinga y’ubufatanye hagati y’intara ya Renanie Palatinat n’u Rwanda.

Mu bihugu bikoresha Ikidage cyane hari u Budage ubwabwo, Austria, u Busuwisi, Liechtenstein, Luxembourg n’u Bubiligi, hose hakaba aho abantu bashobora kubyaza amahirwe mu gihe baba bamenye Ikidage, aho n’ugiye kwiga yiga ahembwa nk’uko Umuyobozi wa Der Sprachen Hub yakomeje abisobanura.
Dr Phocas Niyomushumba wize Ikidage muri Austria, avuga ko uru rurimi ruzafungurira amarembo benshi bifuza kwiga muri za kaminuza zitandukanye zo hirya no hino ku isi ndetse no kuhabona imirimo, ishoramari hamwe no guteza imbere ububanyi n’amahanga.
GATETE Eric, umwe mu banyeshuri bize ururimi rw’Ikidage muri Der Sprachen Hub(ECL), yabwiye ikinyamakuru MaMedecine ko ahandi yakoreye ibizamini gutsinda byabaga bigoye, kuko “gutsinda isomo rimwe ugatsindwa irindi bikubuza ‘Certificate‘ yose, ariko ECL yo itandukanye n’ayo mashuri kuko ho isomo umuntu yatsinze rizamura iryo yatsinzwe ukabona Certificate.“
Der Sprachen Hub ivuga ko umuntu utsinze isomo rimwe kuri 80%, ahandi agatsindwa kuri 40%, bafata ya manota yombi yashyizwe kuri 200 bakayateranya bakagabanya na 2, umuntu akaba abonye 60% amuhesha certificate.
Kugeza ubu muri Der Sprachen Hub abantu basaga 1000 bayizemo ngo barangije amasomo, haboneka 200 babashije kujya mu Budage babifashijwemo n’iryo shuri.
Kwiyandikisha gukora ibizamini by’Ikidage muri Der Sprachen Hub (ku basanzwe bakizi), bizarangirana n’ukwezi gutaha kwa Mutarama, hanyuma ikizamini gitangire gukorwa tariki 06 Gashyantare 2026 (n’ubwo kizajya gikorwa nyuma ya buri mezi abiri), ariko abifuza kwiga urwo rurimi bo amarembo ngo ahora afunguye.







