Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya.

Aba bashya bagize Komite nyobozi ni Uwimana Consolée, Visi Perezida wa mbere, akaba asanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Uwemejwe kuba Visi Perezida wa Kabiri ni
Kayisire Marie Solange, Bazivamo Christophe yabaye Umunyamabanga Mukuru, akaba asimbuye Wellars Gasamagera, na ho Gasana Karasanyi Stephen akaba yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

Congress ya FPR Inkotanyi iteraniye mu Ngoro ya Intare Arena(i Rusororo) kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, yitabiriwe na Perezida w’Umuryango akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe na Madame Jeannette Kagame.

Iyi Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi iterana buri mwaka, ubu yateranye ku nshuro ya 17, ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 2200 bahagarariye abandi, bakaba baturutse hirya no hino mu Gihugu.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Ubushakashatsi bwa 7 ku bwiyongere n’ubuzima by’abaturage mu Rwanda bwatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, bugaragaza ko abagore 47% bafite abagabo batagishaka kubyara, ndetse bakaba…

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza