Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) hamwe na Nkubana Alphonse uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere, PSP, batowe nk’abakandida Senateri, bazasimbura abagiye gusoza manda yabo.

Aba basenateri bashya batorewe mu nama idasanzwe y’Inteko rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.

Dr Habineza na Nkubana bagiye gusimbura Mugisha Alex na Clautilde Mukakarangwa, abasenateri bahagarariye imitwe ya Politiki barangije manda.

Dr Habineza yatangaje ko yishimiye iki cyizere yagiriwe n’Imitwe ya Politiki yamutoye, akaba yizeza ko azakomeza gukorera ubuvugizi Abanyarwanda nk’uko yabikoraga akiri umudepite.

Dr Habineza yakomeje agira ati “Nzakomeza ubuvugizi nk’uko nabikoraga ndi Umudepite, ndetse no gukora inshingano za Sena zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame remezo ari mu Itegeko Nshinga.”

Dr Frank Habineza wavutse mu mwaka wa 1977, ari mu bashinze ishyaka Democratic Green Party of Rwanda(DGPR) muri 2009, akaba ari na we Perezida waryo kugeza ubu.


Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza