Hafi y’ikibuga cy’indege cya Bujumbura harimo kugeragerezwa imbunda

Igisirikare cy’u Burundi(FDNB) cyatangarije abaturiye Umujyi wa Bujumbura hafi y’inkambi ya Gatumba yitwa 111 ko harimo kugeragerezwa imbunda, kubera iyo mpamvu ngo abantu ntibagomba gukeka ko hari umutekano muke muri ako gace kegereye Umujyi wa Uvira muri DRC n’ikibuga cy’indege cya Bujumbura(i Gakumbu).

Umukuru w’Inkambi ya gisirikare ya 111(yo mu Gatumba), Lt Col Hatungimana Ernest, yatangarije abaturage ko hari imbunda zirimo kuziburwa (n’ubwo hari abavuga ko ari inshyashya zirimo kugeragezwa), abantu bagakeka ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyatewe, aho kimaze igihe kitarimo gupfa kugwaho indege.

Lt Col Hatungimana avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025 na bwo hateganyijwe igikorwa cyo kuzibura imbunda, abantu bagasabwa kutaza gukuka umutima.

Amakuru akomeje gutangazwa ku mbuga nkoranyambaga ni uko ikibuga cy’indege cya Bujumbura giherutse kugwaho indege za rutura zaje zizanye intwaro karahabutaka, mu rwego rwo kwitegura ibitero byakwambuka bivuye hakurya muri Uvira, Umujyi wa kabiri w’intara ya Kivu y’Epfo bivugwa ko urimo gusatirwa na AFC/M23.

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza