Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko ibya lisansi na mazutu bizamutse

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu ivuga ko ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko iby’ibikomoka kuri peterori(lisansi na mazutu) bizamutseho amafaranga arenga 50Frw kuri litiro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025,
Urwego rw’Igihugu rugenzura imikorere y’inzego zishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro(RURA), rwatangaje impinduka z’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, aho lisansi yazamutseho amafaranga 59Frw kuri litiro, mazutu izamukaho 51Frw kuri litiro.

Ibi biciro by’ibikomoka kuri peterori byaherukaga kuzamuka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga k’uyu mwaka, aho litiro yagurwaga amafaranga 1,803Frw, ariko ubu ikaba yatangiye kugurwa amafaranga 1,862Frw, mu gihe iya mazutu yagurwaga 1,757Frw, ubu yashyizwe ku mafaranga 1,808Frw.

Straton Habyarimana usesengura ibijyanye n’ubukungu, yaganiriye na Kigali Info agira ati “Byanze bikunze ibiciro (by’ingendo n’ibindi bicuruzwa) biraza kuzamuka, kuko hariya haba habaye ubwumvikane bw’abacuruzi na Leta, twebwe abaguzi ni twe tubihomberamo.”

Minisitiri w’Ibokorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda,(MINICOM), Tony Kajangwe, batangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko “nta mpinduka nini zagombye kubaho” ku bijyanye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa na serivisi.

Dr Gasore avuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ririmo guterwa n’intambara zibera mu burasirazuba bwo hagati(Israel, Gaza, Yemen, Iran), kuko zifunga imihora inyuzwamo ibicuruzwa bijya hirya no hino ku isi(ibintu bigatinda mu nzira).

Related Posts

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

Read more

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

Read more

Ntibigucike

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza