Rwamagana: Hari abataye ingo zabo nyuma yo kurwanya ubuyobozi burimo kubimura

Mu Murenge wa Musha w’Akarere ka Rwamagana, Akagari ka Nyakabanda, mu Mudugudu wa Ruhita, abaturage barimo kwimurwa bitewe n’uko ngo atari agace kagenewe imiturire, barimo abarwanyije ubuyobozi n’ababonye ibyo biba, ubu bataye ingo zabo kuko batinya gufungwa cyangwa kugirirwa nabi mu bundi buryo.

Uku guhangana ngo kwabaye ku wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025 kumaze gufungisha abarenga 21 n’ubwo Ubuyobozi bw’Umurenge bwahakanye buvuga ko nta muturage ufunzwe kubera gukubita abayobozi n’abashinzwe umutekano.

Umwe muri abo baturage agira ati “Ubuyobozi bw’umurenge buri kutwirukana hano kandi turi ba kavukire, twumva ko hari umukire waguze aha hantu none barimo kuhatwirukana ku ngufu batatwereka aho tujya, nta n’ingurane baduhaye kandi nta n’ubwo bigeze baduteguza binyuze mu nteko rusange.”

Undi muturage avuga ko ku wa Kabiri tariki 29/07/2025 Umuyobozi w’Umurenge yazanye n’uwa Polisi muri uwo Murenge, ubwo ngo bendaga gusenya, abaturage ngo batoye amabuye, imihoro, amapiki n’ibindi, batesha abo bayobozi bahita biruka, none abo baturage ngo barimo gushakishwa kugira ngo bafungwe.

Uwo muturage avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwamutwaye isakaro rye(amabati) n’ibikoresho byo mu nzu nyuma yo kumusenyera.

Abayobozi b’umudugudu (Umukuru wawo hamwe n’ushinzwe Umutekano) na bo bari mu bahunze bitewe n’ayo makimbirane aturuka ku kuba abatuye umudugudu bose ndetse n’abo mu wo bituranye wa Rugarama barimo kwimurwa aho batuye ku ngufu nta ngurane.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akagari we amaze amezi arenga atatu afunzwe nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gupfobya Jenoside, kuko ngo yasabye abaturage bari bicaye bumva Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu mu cyunamo ati “Ubwo atangiye kuvuga mu Cyongereza muhaguruke dutahe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Rwagasana Jean Claude, avuga ko nta muturage ufunzwe bitewe no kurwanya ubuyobozi, ariko ko gahunda yo kwimura abaturage bose b’uwo mudugudu wa Ruhita ndetse n’uwa Rugarama yo ihari.

Rwagasana yagize ati “Jyewe nzi ko nta muturage wa Musha waba ameze atyo (waza kurwanya ubuyobozi afite isuka n’ipiki), ni yo mpamvu ngusaba ibisobanuro(case) kuri buri muntu ngo nkubwire ibyo bamufungiye.”

Rwagasana avuga ko mu butaka bw’imidugudu ya Ruhita na Rugarama nta site z’imiturire zihari, abahatuye bose bakaba bagomba kujya gushaka ibibanza ahemewe gutura akaba ari ho bubaka.

Related Posts

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

Read more

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

Read more

Ntibigucike

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi