RIB yafashe “abakobwa” bakoreye iyicarubozo umusore w’Umurundi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi inkumi n’abasore, bakoreye urugomo umusore w’umurundi.

Hashize igihe ku mbuga nkoranyambaga, hasakaye amashusho y’umusore w’umurundi ugaragara ko yakorewe igisa n’iyicaruburozo ku mubiri we.

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, ivuga ko yamaze kumenya amakuru y’urwo rugomo, itangira Iperereza maze iza guta muri yombi abasore n’inkumi bari mu bikorwa byo kwinezeza (House Party).

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha,Dr Murangira Thierry, yabwiye Radio/TV10 ko nyuma y’iperereza uru rwego rwakoze, hatawe muri yombi inkumi n’abasore .

Ati” Nyuma yuko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be, mu nzu bari bakodesheje mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi,Umudugudu w’Akindege, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zigoboka, hafatwa abasore bari mu kigero cy’imyaka 19 na 24.” Bafashwe tariki ya 13 na 14 Ukuboza 2024 ndetse ko bari bakodesheje iyo nzu mu gihe cy’ukwezi .

RIB ivuga ko ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hakorwa isesengura ry’uruhare buri wese yagiye agira muri icyo gikorwa cyo kumukubita, iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha.

Uko bakoze iki cyaha.

RIB ivuga ko bari bakodesheje inzu , bashaka gukora ibirori( House Party), biza kurangira hakorewemo ibyaha biremereye

Dr Murangira uvugira RIB, atangaza ko mu gihe bari mu birori basinze, baje kubura telefoni na mudasobwa, badukira umwe mu nshuti zabo bamushinja kubyiba.

Ati “ Mu gihe bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na machine ya laptop , baza gukeka umwe muri bo ari we Haberamugabo Guy Divin , batangira kumukubita , bavuga ko ari we wibye telefoni na laptop.” RIB ivuga ko bamukoreye urugomo rukabije biza kumuviramo gukomereka ku buryo bukomeye.

Ikinyamakuru UMuseke.rw dukesha iyi nkuru cyanditse ko Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga, dosiye yabo ikaba yaramaze koherezwa mu bushinjacyaha.Dr Murangira avuga ko nubwo uyu wakorewe ihohoterwa ari umurundi ariko atari cyo yazize.

Ati “ Nubwo Haberamugayo Guy akomoka mu Burundi, yari mu Rwanda ku mpamvu z’amashuri, guhohoterwa n’abari inshuti ze ntaho bihuriye n’igihugu akomokamo.”

RIB ivuga ko bikekwa ko urugomo barukoreshweje n’ubusinzi ndetse bagiye gupima ngo hafatwe ibimenyetso bya gihanga , harebwe niba badakoresha ibiyobyabwenge.

By UDAHEMUKA Jean de Dieu

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza