‘DR Congo yanze gusinya amasezerano yo gukemura amakimbirane’ –Ministiri Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe mu nama i Paris mu mpera z’icyumweru gishize

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda ku wa gatandatu yavuze ko mugenzi we wa DR Congo yanze gusinya amasezerano yo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo agendanye n’inyeshyamba za M23, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

DR Congo ishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Kivu ya Ruguru gufasha umutwe wa M23 – ibyo u Rwanda ruhakana. U Rwanda na rwo rushinja leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali. Ibyo Kinshasa na yo ihakana.

Ibi bihugu byombi mu kwezi kwa munani byahuriye mu biganiro by’amahoro i Luanda kumvikana ku “mugambi w’amahoro arambye” ibihugu byombi byahawe n’umuhuza Perezida João Lourenço wa Angola.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko inzobere z’ibihugu bitatu, zarimo n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare wa DR Congo, zari zumvikanye zinasinya gahunda yo “gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda kureka ingamba [zarwo] zo kwirinda”.

Izo “ngamba zo kwirinda” ntabwo zasobanuwe.

Ayo masezerano yagombaga gusinywa na Minisitiri Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa DR Congo Thérèse Kayikwamba tariki 14 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, ariko ntiyasinywe, kandi impande zombi icyo gihe ntizatangaje ku mugaragaro impamvu.

Ari i Paris aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa (Sommet de la Francophonie) mu mpera z’icyumweru, Nduhungirehe yabwiye Reuters ati:

“Twari twiteguye gusinya…ariko minisitiri wa DR Congo aranga. Yabanje kugira icyo avuga kuri raporo [y’inzobere] maze nyuma, amaze kubaza, aragaruka. Atubwira ko atemera iyo raporo.”

Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DR Congo n’u Rwanda bagombaga gusinya amasezerano tariki 14 Nzeri ntibyaba nk’uko byari byitezwe

Nyuma y’ibiganiro bya tariki 14 Nzeri, amakuru atandukanye yavugaga ko uruhande rwa DR Congo hari ibyo rutemeye muri raporo yatanzwe n’inzobere.

Iyo raporo yarimo umugambi w’ibigomba gukorwa kuri FDLR mbere na mbere, nyuma y’iminsi u Rwanda narwo “rukoroshya ingamba zarwo z’ubwirinzi”, nk’uko Reuters isubiramo Nduhungirehe abivuga, yongeraho ko minisitiri wa DR Congo yanze ingingo y’uko ibyo bitabera icyarimwe.

Icyakora leta ya DRC yo ntiragira icyo ibitangazaho.

Mu kiganiro yahaye BBC mu cyumweru gishize, Minisitiri Thérèse Kayikwamba yavuze ko i Luanda hari amasezerano “yatanzwe ngo tuyumvikaneho ariko ntabwo turagera ku rwego rwo kwemera cyangwa kwanga ayo masezerano.”

Yavuze ko mu gihe batarumvikana “hari intambwe zitandukanye zigomba kubanza kugerwaho”, ati: “Intambwe y’ingenzi cyane yagezweho ni ubwumvikane ku gahenge bwemewe n’impande zose”.

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yari yifuje guhuza bagenzi be Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo iruhande bombi bari bitabye iyo nama rw’inama ya Francophonie, ariko yavuze ko “ibintu bikimeze nabi ku kuba bahura ari batatu”, ahubwo yahuye na buri umwe ku giti cye.

Nduhungirehe yatangaje ko “ubu Angola yadutumiye mu nama ya gatanu ya ba minisitiri tariki 12 Ukwakira(10).

By Julien B.

  • Related Posts

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze kwemeza ko mu biganiro bizamuhuza na mugenzi we Vladimir Putin kuri uyu wa Gatanu, hazabaho gusuzuma niba u Burusiya butaharirwa…

    Read more

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa likeri(Liqueur). Ntakirutimana yafashwe na…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya

    Gusezera kuri Mama Thierry kanda hano wumve ubuhamya