KNC yikomye Radio y’Igihugu ayishinja gupfobya Gasogi United

Perezida wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles, (KNC) yanenze abanyamakuru ba Radio Rwanda baherutse kugaragaza ko umukino wa Gasogi United FC na Rayon Sports udafite icyo uvuze imbere y’uwa CAF Champions League.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Gasogi United yakinnye umukino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda wayihuje na Rayon Sports ndetse iyi kipe yari yawakiriye igatsindwa igitego 1-0.

Mbere y’uko ukinwa, havuzwe byishi haba ku ruhande rwa KNC, abafana ndetse n’abasesenguzi ku maradiyo atandukanye bagaragaza ibyo kuwitegamo n’imyiteguro yawo.

Mu bawusesenguye harimo na Radio Rwanda, aho mu kiganiro cy’Urubuga rw’Imikino, yagize ikiganiro mpaka kuri uyu mukino wari wavugishije benshi.

Icyo gihe bagarageje ko KNC yabujije abantu kureba umukino wa CAF Champions League wari guhuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri kuko yanze guhindura amasaha, nkuko byashimangiwe na Kwizigira Jean Claude.

Ati “None se abantu bazaguma muri stade bakora iki? Arashaka abafana ba Rayon n’aba APR, kuko nibo dufite nk’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Niba KNC abashaka nabashyirire umukino saa Kumi n’Ebyiri, saa Mbili babe bagiye. Najye kuri Radio One, Radio Rwanda ntayo twakora.”

Mugenzi we Musangamfura Christian yongeyeho ati “Nuko nyine ubundi ari amakuru ariko ubundi nanjye ntabwo uriya mukino najya kuwureba. Ntabwo twayogeza, ahubwo twayinyonga.”

“Iri ni ikosa yakoze mu gutegura uyu mukino. Irya mbere yakoze ubukangurambaga ariko aranabwirwanyiriza. Nagerageje kugoragoza ariko yongeye kwirasa ikirenge, yimennye inda. Uriya mukino ashobora kuzawirebera.”

KNC yavuze ko ibyabaye bihabanye n’umurongo w’Igitangazamakuru cy’Igihugu, ko ahubwo abishatse yajya kurega ko cyamwangirije umukino.

Ati “Kubona Radio y’Igihugu nshuti yanjye, iyo mwumvise nta kintu cyiza mwavuga, mwakwicecekeye. Nyuma y’umukino bakurikijeho ngo Semuhungu yarabyinnye. Na Gacinya yarabyinnye n’abandi barabyinnye.”

“Hari ibintu abantu bakina nabyo. Ntabwo ushobora kubona igitangazamakuru cya Leta gikora icengezamatwara risenya umupira, ifite imirongo irenga cumi n’ingahe. Nshatse uyu munsi najya kuregera ibyangijwe, nkavuga nti njye nifuzaga abantu ibihumbi 30, none haje ibihumbi bikabakaba 15.”

Binyuze muri iki kiganiro cyatambutse kuri Radio na TV1, KNC yasabye Rwanda Premier League gukurikirana ibyo kogeza imikino kuko iyo bari kubikora bamamarizamo ibyabo kandi nta giceri na kimwe batanga ku makipe yakinnye.

IGIHE yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Igitangazamakuru cy’Igihugu ndetse na Radio Rwanda, ariko ubwo twasozaga kuyikora ntibwari bwakabonetse.

Source:IGIHE

By Jean de Dieu UDAHEMUKA

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka