
Uburusiya bwateye intambwe ikomeye mu minsi ya vuba aha ishize, iteje inkeke kuruta ibyo Ukraine yagezeho mu gitero cyayo cyambuka umupaka mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.
Abasirikare b’Uburusiya ubu bari muri kilometero nkeya uvuye mu mujyi wa Pokrovsk, umujyi unyuzwamo ibikoresho byinshi ukoreshwa n’igisirikare cya Ukraine.
Uwo mujyi wa Pokrovsk, urimo stasiyo ikomeye itegerwamo gariyamoshi ndetse urimo n’imihanda minini. Ni ahantu h’ingenzi hanyuzwa ibikoresho n’abasirikare b’inyunganizi ba Ukraine berekeza ku rugamba rwo mu burasirazuba.
Abanenga igisirikare cya Ukraine bo muri icyo gihugu bafite ubwoba ko igisirikare cyabo cyabaze (kubara) nabi mu buryo bukomeye.
Bakinenga ko cyohereje abasirikare mu karere ka Kursk aho kohereza abasirikare b’inyunganizi ku rugamba rwo mu burasirazuba, ibyo bavuga ko byatumye Pokrovsk n’imijyi y’ingenzi yo muri Ukraine isigara irangaye (itarinzwe).
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare mu mwaka wa 2022.
Mu ruzinduko yagiriye ku rugamba, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine Jenerali Oleksandr Syrskyi yavuze ko Uburusiya burimo kujugunya “ikintu cyose gishobora kugenda” mu gitero cyabwo.
Ku wa gatatu, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yemeye agira ti: “Uko ibintu bimeze biragoye cyane.”
Inzobere mu bya gisirikare Mykhaylo Zhyrokhov yaburiye ko “nidutakaza Pokrovsk, umurongo w’imbere wose wo ku rugamba uzahirima”.
Impamvu Pokrovsk ari ingenzi
Umujyi wa Pokrovsk urimo inzira y’ingenzi ya gariyamoshi yerekeza ku rugamba. Mu minsi ya vuba aha ishize, iyo nzira yakoreshejwe mu guhungisha abasivile
Umujyi wa Pokrovsk wegeranye n’undi mujyi wa Myrnohrad. Yombi, iyi mijyi mbere y’intambara yari ituwe n’abaturage barenga 100,000, benshi muri bo ubu barahunze. Ni yo mijyi minini ya nyuma muri ako gace k’akarere ka Donetsk ikigenzurwa na Ukraine.
Urugamba rwa Pokrovsk mu by’ukuri ni ugukomeza kw’urugamba rwa Avdiivka, umujyi Ukraine yatakaje muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’amezi yari ashize uberamo imirwano ikomeye.
Umujyi wa Avdiivka, uri mu ntera igera kuri kilometero hafi 40 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Pokrovsk, wabonwaga nk’ahantu harinzwe cyane harindaga (hakingiraga) imijyi n’imihanda yo mu burengerazuba bwawo – bigafasha mu gushyigikira abasirikare ba Ukraine bari ku murongo wose w’imbere w’urugamba.
Amaherezo ubwo uwo mujyi wa Avdiivka wigarurirwaga n’Uburusiya, wasigaye ari amatongo. Kwari ugutakaza gukomeye kuri Ukraine.
Byari bivuze ko Uburusiya bushobora guhindura bukibanda kuri Pokrovsk n’umujyi wa Chasiv Yar w’ingenzi uri ku musozi, umujyi witegeye imijyi y’ingenzi yo muri Donetsk ikigenzurwa na Ukraine. Imirwano ikomeye yahabereye ku wa gatandatu yiciwemo abantu batanu.
Mu gihe cy’ibyumweru kugeza ubu, abasivile benshi b’Abanya-Ukraine barimo guhunga bava muri Pokrovsk, ababarirwa mu bihumbi bivugwa ko bamaze kuva muri uwo mujyi.
Jenerali Syrskyi yavuze ko arimo gukora ku buryo bwo “kongerera imbaraga kurinda ingabo zacu zo mu duce tugoye cyane tw’urugamba, guha imitwe y’ingabo [brigade] amasasu ahagije n’ibindi bikoresho n’uburyo bwa tekinike”.
Uko gutera intambwe kw’Uburusiya kwafashe umuvuduko
Umujyi wa Pokrovsk umaze igihe kirekire uri mu ntego z’ingenzi z’Uburusiya. Mu gihe cy’amezi, abasirikare b’Uburusiya bakomeje kugenda buhoro bibagoye berekeza kuri uwo mujyi.
Inzobere zemeza ko Uburusiya bwagabye abasirikare bagera hafi ku 30,000 muri icyo gitero – ndetse na benshi mu basirikare babwo b’inkeragutabara (batakiba mu gisirikare gisanzwe ahubwo bitabazwa bibaye ngombwa) biteguye cyane kurwana.
Muri iki cyumweru, Uburusiya bwafashe umujyi wa Novohrodivka wo muri Ukraine, birakaza cyane bamwe mu Banya-Ukraine bavuze ko wagakwiye kuba wararinzwe neza kurushaho.
Depite Mariana Bezuhla wo muri Ukraine yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ati: “Imyobo y’ubwirinzi y’imbere ya Novohrodivka yari irimo ubusa. Urebye nta gisirikare cya Ukraine cyari gihari muri uyu mujyi wahoze urimo abagera ku 20,000.”
Mu gihe Ukraine idafite abasirikare bahagije ndetse ikaba irushwa abasirikare n’Uburusiya, byemezwa ko abasirikare ba Ukraine bikuye mu mujyi wa Novohrodivka kugira ngo bongerere imbaraga kurinda umujyi wa Pokrovsk.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku ntambara cyo muri Amerika, ISW (Institute for the Study of War), cyavuze ko “ubuyobozi bw’ingabo bwa Ukraine birashoboka ko bwasanze kurinda Novohrodivka bidakwiranye [mu gaciro] n’abasirikare bashobora kuhatakarira [kuhicirwa]”.
Uko igitero cya Ukraine muri Kursk gihagaze
Ukraine ubu igenzura umujyi wa Sudzha wo mu Burusiya
Hagati aho, gutera intambwe kwa Ukraine mu gitero cyayo cyanditse amateka cyo kwambuka mu Burusiya, kwaragabanutse cyane muri iki cyumweru gishize.
Umujyi wa Sudzha – wa mbere munini Ukraine yafashe imbere mu Burusiya – utuwe n’abaturage bagera ku 5,000, barutwa inshuro eshatu n’abatuye Novohrodivka Uburusiya bwigaruriye muri iki cyumweru.
Ku wa kabiri, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine yavuze ko abasirikare bayo bafashe ubuso bwa kilometero kare 1,294 imbere muri Kursk, harimo n’imidugudu 100 – ndetse ko muri icyo gikorwa bafashe abasirikare 594 b’Uburusiya.
Iyo mibare ikwiye gufatwa mu buryo burimo amakenga ariko nta gushidikanya ko ari minini. Ikibazo gihari ni ukumenya niba izaba impamvu yo kwisobanuza ku byo Ukraine ishobora gutakariza ku rugamba rwo mu burasirazuba.
Ku wa kabiri, Jenerali Syrskyi yagize ati: “Imwe mu ntego z’igitero cyerekeza muri Kursk yari ukuyobya abasirikare benshi b’umwanzi bakava mu bindi byerekezo, cyane cyane mu byerekezo bya Pokrovsk na Kurakhove.”
Ariko iyo ntego igaragara ko yananiwe kugerwaho. Abasirikare b’Uburusiya ntabwo bakuwe ku rugamba rwo muri Pokrovsk ngo bagabwe ahandi.
Ahubwo igitandukanye n’ibyo, bongerewe imbaraga n’abasirikare b’inyongera ndetse gutera intambwe kwabo kwarihuse.
By Julien B
Source:BBC