Aborozi 175,000 bagiye gufashwa kuzamura umukamo muri RDDP2

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangije umushinga w’imyaka 6 wiswe RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo, aho aborozi bazafashwa kongera umukamo bahangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Aborozi bahagarariye abandi mu jtangizwa ry’uyu mushinga kuri uyu wa Gatanu tariki 30, batanze ibyifuzo bigera muri 7, basaba ko byazitabwaho kugira ngo umusaruro basabwa uboneke.

Nyirangirababyeyi Floride wahagarariye abo muri Bugesera, yifuza ko inka atunze yava kuri litiro 5 ikamwa ku munsi igatanga nibura litiro 20 ku munsi, kubera iyo mpamvu agasaba gutererwa intanga z’icyororo gishya gitanga umukamo urushijeho.

Nyirangirababyeyi yagize ati “Dukeneye inka zifite umukamo kandi ba veterineri bakanoza uburyo bwo gutera intanga, hari igihe baza hashize nk’iminsi 3 umuntu amuhamgaye inka yamaze guta umurindo.”

Bavuga kandi ko bakeneye ibigega bifata amazi y’imvura yo kuhira amatungo ari na ko bibarinda isuri, bagashaka gufashwa kuvugurura ibiraro, guhabwa amahugurwa atuma bamenya uko bagaburira inka, bakanasaba imbuto y’ubwatsi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Aborozi b’inka zitanga umukamo basaba kandi kuzahabwa imodoka ibatwarira amata, hamwe no kubakirwa amakusanyirizo afite aho bakonjeshereza amata.

Umushinga wa ‘Rwanda Dairy Development Project(RDDP2)’, icyiciro cyawo cya kabiri, uzashyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB) hamwe na ‘Heifer International’ mu gihe cy’imyaka itandatu, hakazakoreshwa Amadolari ya Amerika miliyoni 100 n’ibihumbi 37(akaba ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 127).

MINAGRI ivuga ko uyu mushinga watewe inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(IFAD), uzafasha aborozi barenga ibihumbi 175 bo mu turere 27 tw’intara 4 zigize Igihugu, Umujyi wa Kigali na wo ukazakorerwamo ubucuruzi no gutunganya ibikomoka ku mata.

MINAGRI n’abafanyabikorwa bayo bavuga ko aborozi bazajya batererwa intanga z’inka zitanga umukamo mwinshi, bafashwe kubona ubwatsi n’amazi bihagije, hamwe n’ubumenyi bwo kwita kuri ayo matungo.

Dr Olivier Kamana wa MINAGRI

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Olivier Kamana, avuga ko aborozi bazahabwa ubwoko bw’ibyatsi bitanga umukamo, ndetse n’ibisigazwa by’imyaka yeze mu mirima bizatunganywa bibikwe neza, kugira ngo bigaburirwe inka mu gihe cy’impeshyi.

Dr Kamana yizeza ko hazatangwa shitingi zishyirwa mu byobo bifata amazi y’imvura (dam sheets) mu rwego rwo kubika amazi y’inka ahagije, hamwe no kwirinda isuri.

Avuga kandi ko amakusanyirizo y’amata azongererwa ubushobozi bwo gukonjesha, kugura amata ku mworozi ku giciro kimunogeye, kandi ko hazatangwa inka zirenga ibihumbi 25 ku bafite amikoro make, muri gahunda ya girinka.

Dr Kamana yakomeje agira ati “Uko igiciro cy’amata kizamuka ku mworozi, bituma uruhererekane nyongera gaciro rwose rutera imbere, uwo muturage udafite inka na we twizera ko bizarangira imugezeho kuko gahunda ya girinka irakomeje kandi murabona ko n’uyu umushinga uzayitera inkunga.”

Uruganda Inyange rutunganya amata, ruvuga ko rukeneye litiro ibihumbi 850 ku munsi kugira ngo rubashe kuyatunganyamo ibicuruzwa bitandukanye birimo n’amata y’ifu.

Imibare ya MINAGRI igera muri Kamena umwaka ushize wa 2023 yagaragazaga ko mu Rwanda hari inka zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

MINAGRI na IFAD birateganya ko umushinga wa RDDP2 uzahesha imirimo urubyiruko ibihumbi 10 n’abagore ibihumbi 15, ikaba imirimo yiganjemo ubucuruzi, bakaba bashishikarizwa kuzakurikiranira hafi ibikorwa by’uwo mushinga kugira ngo badacikanwa.

Umuyobozi wa IFAD mu Rwanda n’i Burundi, Dagmawi Selassie, avuga ko miliyoni 40 z’amadolari bashoye muri RDDP1 yabyaye irindi shoramari ry’amadolari ya Amerika arenga miliyoni 80.

Source: Kigali Today

 

  • Related Posts

    U Rwanda rwahawe miliyari 22 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibyaro

    Amakuru ALARMNEWS ikesha ikinyamakuru IGIHE avuga y’uko Leta y’u Rwanda na Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, basinye amasezerano y’inkunga ifite agaciro ka miliyari 22 Frw (miliyoni 15 z’Ama-Euro), azifashishwa…

    Read more

    SanlamAllianz ijyanye ubwishingizi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga

    Ubwishingizi bw’u Rwanda buhagarariwe n’Ikigo Sanlam bugiye kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga nyuma yo kwihuza na Allianz y’Abadage, izwiho kwishingira ibikorwa mpuzamahanga nk’imikino ya Olympic, Ubwato bwa Titanic n’ibindi. Tariki…

    Read more

    Leave a Reply

    Your email address will not be published. Required fields are marked *

    Ntibigucike

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    MTN Rwanda yungutse miliyari 6.3Frw mu gice cya mbere cya 2025

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Aha haba ari ho Putin na Trump bagiye guhurira bakagabana Ukraine

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Gasabo: Polisi yafunze umugore ushinjwa gukora likeri zitujuje ubuziranenge

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Kuki harimo gufatwa imboni y’ijisho mu itangwa ry’indangamuntu nshya?

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Abacuruzi b’u Rwanda bakanguriwe kwitabira inama muri Kenya mu kwa 10

    Agakiza ka Mama Thierry urimo gusezerwaho none (kurikira live)