Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo.

Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane cyane inyama bikomeje gutumbagira ku masoko, ari na ko hirya no hino mu Gihugu hagaragara ikibazo cy’imirire mibi.

Umworozi w’inkwavu utuye mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, na bo bashimangira ko hari benshi mu Rwanda bashobora korora inkwavu.

Nyirankunzineza, ni ko twahisemo kumwita, yororera inkwavu mu kimeze nka etajeri mu rugo rwe ruto cyane nk’izindi nyinshi mu Rwanda, akaba atunze umuryango w’abantu 15, ariko akaba yarasezeye ku guhaha inyama.

Nyirankunzineza avuga ko inzu y’inkwavu yabashije kuzubakira ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda atarenga ibihumbi 60, akaba agorwa gusa no kuzahirira ubwatsi, nta n’imiti arakenera mu gihe cyose amaze azoroye.

Mu byo zirya hari inyabarasanya, kimari, ibibabi by’amashu bitariho umuti, imigozi y’ibijumba rimwe na rimwe, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, ndetse n’ibindi byatsi by’ubwoko butandukanye bitewe n’icyo abona ko zikunze.

Nyirankunzineza agira ati “Ntabwo ngura inyama kuva aho ntangiye korora inkwavu (hashize imyaka irenga 2), uko ushatse inyama urazirya ntabwo uhangayika ngo ‘ese ndazikura hehe’, urabona inyama zirahenda, natekereje korora nyuma yo kubona ko ntabonera inyama uyu muryango w’abantu 15.”

Ati “Korora inkwavu ni ibintu byoroshye cyane, jyewe mfite izibarirwa hagati ya 30-40, nta muti bisaba kuko atari nyinshi, ku bijyanye n’ibyo zirya, uroye ibintu hafi ya byose zirabirya.”

Nyirankunzineza avuga ko urukwavu rukuru rubyara buri kwezi abana hagati ya 8-11, kandi ko buri mwana na wo nyuma y’amezi 4-5 uba ugeze igihe cyo kubyara, mu gihe izitanga inyama zo ziba zaramaze kuboneka na mbere yaho.

Muri uku kwezi kwa Werurwe habayeho Inteko rusange ya Sena yateranye igasuzuma ibijyanye n’iterambere ry’ubworozi mu Rwanda, aho Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu yasabye inzego zibishinzwe gukangurira abaturage kwitabira ubworozi bw’inkwavu, bitewe n’uko abona ko n’abafite amikoro make bazorora bagasezera ku kibazo cy’imirire mibi.

Prof Dusingizemungu agira ati “Ubworozi bw’inkwavu bushobora gutanga ibisubizo ariko ubona ko butitaweho cyane, ni ubworozi budasaba ibiryo bihambaye, inkwavu zigira inyama nziza z’umweru zishobora kugira icyo zihindura mu mirire y’Abanyarwanda.”

Ati “Inkwavu zororoka vuba ku buryo zishobora gutuma tugira icyo dukora ku mirire isanzwe igorana, nkaba numva abantu basaba ko ubu bworozi bushyirwamo ingufu.”

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo guteza imbere amatungo atuza mu Kigo RAB cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Claire d’André Hirwa, avuga ko n’ubwo ingo zo mu Rwanda zirenga miliyoni 3 zikeneye inyama nyinshi, gahunda ya Leta yamaze kwemeza umubare w’inkwavu zizaba zorowe kugera muri 2029.

Hirwa agira ati “Umubare w’inkwavu zateganyijwe muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu urahagije bitewe n’uko urukwavu rumwe rubyara abana bari hagati ya 8-12, muri 2029 tuzaba dufite inkwavu zirenga 734,438, (zivuye ku zirenga ibihumbi 654 zabaruwe muri 2024).”

Hirwa akangurira abantu korora inkwavu, aho na we ashimangira ko zidasaba ibintu bihenze, ariko ngo hari benshi bataramenya uko zororwa nyamara bazikeneye, kuko inyama y’urukwavu itagira ibinure, ahubwo igira ‘proteines’ n’imyunyu ngugu bihagije cyane cyane ku bafite intege nke z’umubiri.

Related Posts

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

Read more

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF ruvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori na gaz ku masoko mpuzamahanga, rigiye kugira ingaruka ku Rwanda bitewe n’intambara Amerika na Israel byashoye kuri Iran. …

Read more

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ntibigucike

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka