Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF ruvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori na gaz ku masoko mpuzamahanga, rigiye kugira ingaruka ku Rwanda bitewe n’intambara Amerika na Israel byashoye kuri Iran.
PSF ivuga ko igiciro cy’ubwikorezi bukorwa n’amakamyo akoresha ibikomoka kuri Peterori, kugeza ubu kimaze kwiyongeraho amadolari ya Amerika 200 kuri buri kontineri, akaba ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 300.
Ni nyuma y’uko umuhora wa Hormuz ugabanya ibihugu by’Abarabu na Iran ufunzwe, ndetse iyi intambara ikaba imaze gusenya ibikorwa remezo bitanga ibikomoka kuri peterori na gaz mu bihugu byinshi byo muri kariya gace.
Umuyobozi w’Ishami rya PSF rishinzwe ubwikorezi bw’ibicuruzwa biva mu mahanga n’ibyoherezwayo, Abdul Ndarubogoye, avuga ko ikiguzi cy’intambara ibera mu burasirazuba bwo Hagati kigiye kwishyurwa n’umuguzi wa nyuma mu Rwanda.
Ndarubogoye yagize ati “Ibicuruzwa biratinda, ntabwo bari kubipakira nk’uko bisanzwe, ikindi ni uko ibiciro bya mazutu byazamutse, igiciro cyiyongereyeho amadoalri nka 200, iyo mazutu izamutse bigira ingaruka ku bwikorezi bw’amakamyo, birumvikana ko ibiciro bigiye kuzamuka, umuturage ni we uhendwa.”
Ikoranabuhanga rya Google rivuga ko intambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran, kugeza kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, ibaye intambara ya mbere mu mateka y’isi imaze kwangiza ibintu byinshi n’ubwo imaze ibyumweru bibiri gusa.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu no ku Kane yashenye amavomo ya gaz arimo iryitwa South Pars Gas Field muri Iran, ryari risanzwe ritanga 70% bya gaz yose ikoreshwa muri icyo gihugu ndetse na 20% bya gaz yose ikenerwa ku isi.
Iyi ntambara kandi imaze gusenya izindi nganda zitanga gaz na peterori zirimo urwo muri Qatar rwitwa Ras Laffan LNG, na rwo rutanga 20% bya gaz yo mu bwoko bwa LNG mu bice byose by’isi, ndetse n’amavomo ya peterori arimo iryitwa Ras Tanura rya mbere muri Arabiya Sawudite, irya Ruwais rya mbere muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ndetse Mina Al Ahmadi hamwe na Mina Abdullah yo muri Kuwait.
Hari ingaruka bizagira ku Rwanda, kuko ibihugu bya Qatar, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse na Arabiya Sawudite ari byo bya mbere byohereza mu Gihugu gaz nyinshi ndetse n’ibikomoka kuri peterori, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no mu mahanga bibigaragaza.
Ku rwego mpuzamahanga akagunguru kamwe ka peterori kamaze kugera ku madolari ya Amerika arenga 120 kuri uyu wa Kane, kavuye ku madolari ya Amerika 70 kagurwaga ubwo iyi ntambara yari itaratangira. Ni ikigero cy’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori kuri ubu bigiye kwikuba hafi kabiri.






