Ese Bibiliya Yera yemerera umuntu kunywa inzoga?

KIGALIINFO iragusobanurira ibyo abantu bamwe bajya bibaza ku kunywa inzoga bishingikirije imirongo yo muri Bibiliya Yera iri mu Butumwa bwiza bwanditswe na Yohana 2:1-11 ndetse no mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo(1Timoteyo 5:23).

Inkuru y’ubukwe bw’i Kana nk’uko yanditswe na Yohana Intumwa, ivuga ibijyanye n’amazi Yesu/Yezu yahaye abantu, bayanywa bakumva yahindutse vino(divayi cyangwa inzoga bitewe n’igisobanuro buri muntu abiha), akaba ari ho abakunzi bazo bahera bavuga bati “Reka twinywere na Yesu yahinduye amazi divayi.”

Dore inkuru yose uko ivuga: Ubukwe bw’i Kana

Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y’i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari. Yesu bamutorana n’abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe.
Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.

Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.” Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”

Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk’uko umugenzo w’Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z’amazi.

Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara.
Arababwira ati “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyīra.

Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”

Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y’i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.

Ubusesenguzi bw’iyi nkuru

Iyi nkuru igaragaza ko abantu barinze banywa amazi akiri amazi mugezi kuko nta kindi kintu Yesu (Imana) yakoze ngo ya mazi ahinduke inzoga zisanzwe nk’izo abantu banywa babanje gushyiramo umusemburo no gutara.

Uwari Umushumba w’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, Joseph Majyambere witabye Imana muri 2021, yigeze kubyigishaho avuga ko iki gitangaza Imana yakoze ari cyo ijya ikorera abantu bavuye mu businzi bakemera kwakira agakiza.

Pasiteri Majyambere yagize ati “Igitangaza
Imana yabakoreye ni uko yahinduye imihogo y’abantu, batangira kuryoherwa n’amazi kurusha inzoga” nk’uko bigendekera abakristo nyabo, aho ibyabaryoheraga mbere bitangira kubabihira, ibyababihiraga bigatangira kubaryohera.

Hari n’aho Intumwa Pawulo ibwira uwari umushumba w’amatorero yo muri Efeso witwaga Timoteyo iti “Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe, kuko urwaragura.”

Mu gihe cya Timoteyo na Pawulo ndetse na mbere yaho, ubwo ikinya n’indi miti nka paracetamol, ibuprofen n’indi byari bitarabaho, vino yakoreshwaga nk’umuti wo kugabanya ububabare bukabije bw’umubiri hamwe n’ubwo kuribwa mu nda, bitandukanye n’iki gihe aho abantu bayinywa bagamije kwinezeza.

Mu gitabo cyitwa Imigani 31:6-7 haravuga ngo “Ibisindisha ubihe ugiye gupfa, na vino uyihe ufite intimba mu mutima.
Mureke anywe urwo rushungandushyi, rumutere kwibagirwa intimba ye.”

Bibiliya Yera igakomeza igira iti
“Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha, 1Tesalonike5:6”, kandi iti “Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.1 Petero 4:7.”

Ni henshi cyane muri Bibiliya havuga ko inzoga cyangwa se vino atari ikiribwa cyangwa ikinyobwa nk’ibindi byose, kuko hari aho yitwa umukobanyi kandi imibiri ishyirwamo iyo nzoga ikaba igereranywa n’insengero Imana ituramo.

Hano wakwibaza uti “Ese Imana yakwemera guturana n’umukobonyi mu mubiri w’umuntu?”

  • Related Posts

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

    Read more

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

    Read more

    Ntibigucike

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

    Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”