Isombe ntirigitekwa ari isombe gusa, uko rifasha mu igenamigambi ry’urugo

Kimwe mu byo ababyeyi benshi barema isoko badashobora kuvayo bataguze ni isombe. Bararigura, bakarivanga n’imboga z’amoko atandukanye, bakarisesha, bakariteka, bamwe ngo bashobora kumara icyumweru cyose barishyushya badatetse izindi mboga, bakagorwa no guteka umuceri cyangwa ubugari gusa.

Mukamana Verdiane utuye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, akaba atunze umuryango w’abantu 6, aremera agatanga amafaranga 5,000-8000 ku isombe, ariko hagashira iminsi ine atongeye guhaha imboga.

Gusa nyine kugira ngo abo mu rugo rwe bafungure intungamubiri zihagije, agomba kuvanga isombe n’izindi mboga rwatsi zirimo ibitunguru, puwaro, puwavuro, seleri, tungurusumu, ibiringanga, epinari, beterave, agashyiramo ubunyobwa, ndetse yaba yifite muri iyo minsi akongeramo n’inyama z’amagufka, agashyiramo n’ibirungo byitwa ‘Gout’, Onga y’isombe na magi, akaritekesha amavuta y’amamesa.

Mukamana agira ati “Isombe n’ubwo ryitwa gutyo rigizwe ahanini n’izi mboga zose ubona, isombe ni ibirungo, ubu ariko ndamara nk’iminsi ine nta mboga ngura ahubwo ari ukugera mu rugo nshyushya, ngateka n’ubugari gusa.”

Uwo bari kumwe na we wari uje kugura isombe ku isoko ryo ku Gisozi hepfo y’ibiro by’Umurenge, avuga ko rituma agira igenamigambi rihamye ry’urugo, kuko uretse kuruhura abantu ku guteka buri kanya, ngo rituma umubyeyi amenya neza amafaranga azakoresha mu kwezi.

Yagize ati “Biroroha cyane kuvuga ngo ‘ndagura isombe ry’amafaranga ibihumbi 8
rimare icyumweru, ukwezi kurashira nguze isombe ry’amafaranga 32,000Frw hanyuma ngure umuceri cyangwa ubugari by’amafaranga 2,500Frw ku munsi, bihwanye na 75,000 ku kwezi.”

Uyu mubyeyi avuga ko iri genamigambi ry’urugo n’ubwo atari ryo hame kuko hari ubwo ageraho akagabura ibindi bitari isombe, ariko ngo rimubarisha neza cyane kuko byumvikana ko urwo rugo rutunzwe n’amafunguro atarenza 110,000Frw ku kwezi atabariyemo ibyo kunywa.

Isombe ririmo intungamubiri zuzuye-Impuguke

Umubyeyi waje mu isoko kugura isombe ahetse umwana, avuga ko arikundira kuryoha no kuba rituma abona amashereka ahagije yo konsa.

Muganga Réné Tabaro, inzobere mu bijyanye n’imirire iboneye (Nutritionist), avuga ko isombe ritanga proteyine nyinshi yubaka umubiri. “Ntabwo ari ugutanga amashereka gusa, harimo n’imyunyu ngugu myinshi nka calcium, potassium, magnesium n’indi ikomeza amenyo n’amagufka, igafasha imitsi ndetse n’ubwonko bukabasha gukora neza.”

Ikoranabuhanga rya AI rikomeza rigaragaza ko imyunyu ngugu (iba mu isombe n’ahandi) ihesha umubiri w’umuntu ubudahangarwa ku ndwara zitandukanye zirimo n’izifata umutima, ndetse ikaringaniza amazi mu mubiri.

Muganga Tabaro avuga kandi ko mu isombe habamo za vitamin, rikarushaho kugirira umubiri akamaro iyo ririmo ibirungo by’imboga zose zavuzwe.

Ati “Muri izo mboga rwatsi zose twavuze zijya mu isombe habamo imiti bita ‘anti-oxidants’ yica ibintu bibi mu mubiri ari bwo buryo buturinda indwara, ariko no muri izo mboga zindi habamo imyunyu ngugu kandi urumva ko hari n’ibitera imbaraga bituruka ku mavuta aba yashyizwemo.”

Icyakora, nk’uko Muganga Tabaro akomeza abitangaho inama, isombe rigira ikinyabutabire cyica cyitwa “Acide Cyanidrique”, gishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw’abantu mu gihe ryateswe ripfundikiye.

Yagize ati “Rigomba gutekwa ridapfundikiye, kuko hari ubwo ujya wumva amatungo yapfuye kubera kurirya, ariko iyo uritetse ripfunduye iriya aside ivamo igatumuka (evaporation) ikajya mu mwuka.”

Muganga Tabaro avuga ko n’ubwo iriya aside yaba itagize ingaruka zikomeye ku bantu bariye isombe ryatetswe ripfundikiye, harimo abarwara umutwe ndetse bakaribwa mu nda.

Related Posts

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko atumva uburyo abantu babiri bananirwa kubana nk’abashakanye kugera ubwo batandukana. Izi gatanya(divorces) zikaba ziganje mu bakiri bato barimo gushinga ingo muri iyi myaka…

Read more

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma NST2 izarangira mu mwaka wa 2029, Leta y’u Rwanda yateganyije gukuba kabiri umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, harimo n’uw’amata, ariko mu bigomba gutanga ayo…

Read more

Ntibigucike

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

Dore uko abayobozi bamwe bari bafatanye n’abo bashakanye bumva Perezida Kagame(video)

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

U Rwanda ntirukeneye amata y’ihene-RAB

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Tshisekedi avuze ikizakurikira guhuza ibikorwa k’u Rwanda na M23

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Abamotari ba Spiro bavuga ko ikoranabuhanga ryahagaze ku wa kane ryabateje igihombo

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Inzego z’Uburezi ziravugwamo ruswa ishingiye ku gitsina no kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”

Ubutwari: MINUBUMWE yamaganye ‘Ikinyanglais’ n’imvugo zirimo “gutwika”