Trump yasinye itegeko rukumira abo mu bihugu bimwe kwinjira muri Amerika n’u Burundi mu rugero

Perezida wa Reta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasinye itegeko ribuza abaturage bo mu bihugu 12 kwinjira mu gihugu, ku mpamvu z’umutekano, nk’uko bivugwa na Maison Blanche/White House (ibiro by’umukuru w’igihugu).

Ibi bihugu ni Afghanistan, Myanmar/Birmanie, Tchad, Repubulika ya Congo (cyangwa Congo Brazaville), Guinée Equatoriale, Eritrea, Haiti, Irani, Libya, Somalia, Sudani na Yemen.

Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu ngiro ku wa 9 Kamena (6) uno mwaka, ni ukuvuga kuva ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Iri tegeko kandi riragabanya ku rugero ingendo z’abashaka kwinjira muri icyo gihugu bavuye mu bihugu birindwi, ari byo Uburundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan, na Venezuela.

Jennifer Jacobs, umunyamakuru w’ikinyamakuru CBS gikorana na BBC muri Amerika, asobanura ko ubutegetsi bwa Trump bushaka guha ibyo bihugu amahirwe yo gukosora no gukomeza uburyo bwo kugenzura neza abantu basaba impushya zo kwinjira muri icyo gihugu.

Jacobs yabwiye BBC kandi ko Perezida Trump yasinye kuri iri tegeko inyuma y’igitero cyabaye mu mpera w’icyumweru gishize ahitwa Boulder mu ntara ya Colorado.

Umuvugizi wa Maison Blanche, Abigail Jackson, avuga ko “Perezida Trump arimo gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyamerika ko azabarinda inkozi z’ibibi ziva hanze zisaba kwinjira mu gihugu zikatugirira nabi”, nk’uko yabibwiye CBS.

Uyu mutegarugori akomeza agira ati: “Izi ngingo zisanzwe kandi zumvikana zireba ibihugu runaka bidafite uburyo bukwiye bwo kugenzura abasaba uburenganzira bwo kwinjira, ibiturukamo abantu benshi barenza igihe cya viza baba bahawe, cyangwa bidashobora gutanga amakuru ajyanye n’umyirondoro n’ayerekeye umutekano.

“Perezida Trump azagumya buri gihe gukora ku nyungu z’abenegihugu ba Amerika n’umutekano wabo”.

Imiryango aiharanira uburenganzira bwa muntu airanegura iri tegeko, harimwo Amnesty International ishami rya Amerika ivuga ko ari “ikumirwa, ivangura ruhu, n’ububisha bukomeye”.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, igira iti: “Mu gukumira abantu rishingiye ku bihugu bavukamo, iri tegeko nta kindi rizanye kitari ugukwirakwiza amakuru atari yo n’urwango”.

Umuryango Human Rights First, na wo nyine ukorera muri Amerika, uramagana iyi ngingo, ukavuga ko ari “irindi tegeko ryo kurwanya abimukira nk’igihano, ryafashwe na Perezida Trump ku banyamahanga”.

Mu itangazo ryiwe, Robyn Barnard uyoboye urwego ruvugira impunzi muri iryo shyirahamwe, agira ati: “Iri tegeko rizagira ingaruka mbi ku mpunzi, ku basaba ubuhungiro no ku bandi benegihugu bari mu ngorane, harimwo n’abandi benshi bamaze igihe barindiriye guhura n’ababo mu gihugu cyacu.

“Amategeko abuza abantu kwinjira nta cyo afasha kugira ngo igihugu cyacu kibe mu ituze, ahubwo ahungabanya umutekano w’igihugu cyacu, kandi akabangamira abadafite icyo bakuriranyweho, ahubwo bakeneye cyane kurindwa”.

Muri videwo ye atangaza iri tegeko rishyashya ribuza abashaka kwinjira mu gihugu, Trump avuga ko habaye “ibitero by’iterabwoba kimwe inyuma y’ikindi” byakozwe n'”abanyamahanga bafite visa bavuye mu turere duteza ibibazo”.

Ashinja Biden ko ari we wakinguriye imiryango abo yita “amamiriyoni y’abantu batemewe n’amategeko” muri Amerika.

Avuga ko Amerika idashobora kwemera “abimukira bava mu gihugu icyo ari cyo cyose aho tutashobora gusuzuma mu buryo bwizewe abasaba kwinjira”.

Trump avuga ko urutonde rw’ibi bihugu byafatiwe izi ngingo rushobora gusubirwamwo mu gihe byafata ingingo zo kwigenzura no gukosora ibitagenda neza.

By Julien B.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi