Dore bamwe mu bakaridinali barimo Abanyafurika bazavamo Papa mushya

Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa 21 Mata 2025, hari Abakaridinali 135 bafite imyaka y’amavuko iri munsi ya 80 bemerewe gutora uzamusimbura, baturuka mu bihugu 71 ku migabane yose y’isi, harimo na Afurika izatanga abakaridinali 18 bafite uburenganzira bwo gutora.

Mu bakaridinali b’Abanyafurika bafite amahirwe yo gutorwa, harimo
Kardinali Fridolin Ambongo Besungu, Umwepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hari Kardinali Robert Sarah Ukomoka muri Gineya, akaba yarigeze kuba umuyobozi wa Kongeregasiyo ishinzwe imihango y’amasakaramentu i Vatikani.

Kardinali Sarah azwiho imyemerere ishingiye ku mahame ya gikrisitu ya kera, akaba ari umwe mu batavugaga rumwe na Papa Fransisiko ku bijyanye n’impinduka mu Kiliziya .

Hari na Kardinali Peter Turkson ukomoka muri Ghana, akuriye ibiro bya Papa bishinzwe Ubumenyi n’Imibereho Myiza, akaba yarujuje imyaka 80 y’amavuko mu kwezi gushize kwa Werurwe 2025.

Hari Kardinali Pietro Parolin ukomoka mu Butaliyani, akaba asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani. Afatwa nk’umwe mu bakaridinali bafite ubunararibonye mu miyoborere ya Vatikani.

Hari Kardinali Matteo Zuppi, Arikiyepisikopi wa Bologna mu Butaliyani, uzwiho gushyigikira ubwiyunge bw’abantu bushingiye ku biganiro nk’uruhare rwe mu biganiro byo kubaka amahoro.

Hari Kardinali Luis Antonio Tagle ukuriye ibiro bya Vatikani bishinzwe ivugabutumwa. Afite inkomoko muri Philippines, akaba ari umwe mu bakaridinali b’Abanyaziya bafite ijambo rikomeye.

Hari Kardinali Pierbattista Pizzaballa wa Yeruzalemu uzwiho kugira uruhare mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati. Afatwa nk’umwe mu bakaridinali bashobora gutorwa.

Hari Kardinali Mykola Bychok ukuriye Epariki ya Melbourne muri Australia(ni ishami rya Kiliziya ryita ku bagatolika b’Abagiriki bakomoka muri Ukraine), akaba ari we mukaridinali muto mu myaka mu bagize Inama y’Abakaridinali. Afite inkomoko muri Ukraine, akaba afite imyaka 45.

U Rwanda na rwo rufite umukaridinali, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali, uri mu bagize inama y’abakaridinali bemerewe gutora, ariko izina rye rikaba ritagaragaye ku rutonde rw’abatorwa.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi