Prezida wa Amerika Donald Trump yarahiriye ko azigarurira intara ya Gaza

Ministiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Prezida wa Amerika Donald Trump, imbere y’abanyamakuru

Amakuru dukesha ijwi ry’Amerika avuga y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yarahiriye ko azigarurira intara ya Gaza nyuma y’uko abanyapalestina bazatuzwa ahandi hantu. Trump yasobanuye ko Amerika izatunganya kandi ikubaka neza muri ako karere.

Perezida Trump yatangaje izo ngamba nshya z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati, ariko adatanze ibisobanuro birenzeho, mu kiganiro cyari kigenewe abanyamakuru ari kumwe na minisitiri w’intebe wa Isirayeri Benjamin Netanyahu.

Gaza izubakwa, abahatuye batuzwe ahandi

Mbere y’uko Trump atangaza izi ngamba, yari yatunguye benshi yumvikanisha ko abanyapalesitina bo muri Gaza bagomba gutuzwa mu bindi bihugu bituranyi ku buryo buhoraho.

Perezida Trump yumvikanishije ko Amerika izafata Gaza, kandi ko izahashyira ibikorwa by’iterambere. Yabwiye abanyamakuru ati, tuzahagira ahacu, kandi tuzakora ibihakenewe byose byo gusenya no guturitsa za bombe zihateze n’izindi ntwaro.

By B. Julien

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza