Mozambike:Imfungwa zirenga 1,500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo

Polisi ivuga ko imfungwa zirenga 1,500 zatorotse gereza muri Mozambique, zifatiranye imvururu za politike zikomeje kubera muri icyo gihugu zitewe n’ibyavuye mu matora byateje impaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru wa polisi Bernardino Rafael yavuze ko abantu 33 bishwe naho abandi 15 barakomereka mu bushyamirane n’abarinzi.

Yongeyeho ko abandi hafi 150 mu batorotse bamaze kongera gufatwa.

Imyigaragambyo yadutse ku wa mbere, nyuma yuko urukiko rurusha izindi ububasha rwemeje intsinzi y’ishyaka FRELIMO mu matora ya perezida yabaye mu Kwakira (10) uyu mwaka. Iri shyaka rimaze imyaka 49 ku butegetsi.

Rafael yavuze ko ejo ku wa gatatu amatsinda y’abigaragambya bamagana leta begereye iyo gereza yo mu murwa mukuru Maputo. Yavuze ko imfungwa zafatiranye izo mvururu, nuko zisenya urukuta ziratoroka.

Mozambique yugarijwe n’imvururu kuva mu Kwakira ubwo habaga amatora ya perezida yateje impaka. Ibyavuye mu matora byatangajwe byagaragaje ko umukandida Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO ari we watsinze amatora.

 

Iyi myigaragambyo mishya yadutse ku wa mbere, ubwo urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga rwemezaga ko Chapo yatsinze amatora, nubwo rwagabanyije ikigero cy’intsinzi ye.

Ibyavuye mu matora by’ibanze byatangajwe mu Kwakira byagaragaje ko Chapo yatsinze ku majwi 71% naho uwo bari bahatanye ukomeye Venâncio Mondlane abona amajwi 20%. Ubu urwo rukiko rwavuze ko Chapo yatsinze ku majwi 65% naho Mondlane abona amajwi 24%.

Amakuru dukesha BBC avuga y’uko umujyi wa Maputo washoboraga kugira ngo nta muntu uwubamo.

Ubucuruzi hafi ya bwose bwari bwafunze, n’abantu bagumye mu ngo zabo mu kwirinda ko baza kwisanga muri izi mvururu za mbere mbi cyane zibaye muri uwo mujyi kuva FRELIMO yafata ubutegetsi mu 1975, ubwo iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo cyabonaga ubwigenge.

Ibiro bya FRELIMO, stasiyo za polisi, za banki n’inganda byarasahuwe, birasenywa ndetse biratwikwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Kuva ku wa mbere, abantu nibura 21 biciwe mu mvururu, nkuko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabivuze ku mugoroba wo ku wa kabiri.

Mondlane, wamaze guhunga akava muri Mozambique, amaze igihe asaba abamushyigikiye kwigaragambya bamagana amatora avuga ko yabayemo uburiganya.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu mpera y’icyumweru gishize, yavuze ko hashobora kubaho “imyivumbagatanyo mishya y’abaturage” mu gihe ibyavuye mu matora byaba bitaburijwemo.

Abantu hafi 150 bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo imaze amezi hafi atatu kuva amatora abaye.

 

By Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza