Zelensky yatutse Putin

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatutse uw’u Burusiya, Vladimir Putin amwita ikigoryi, nyuma y’amagambo uyu uyoboye igihugu kinini ku Isi yavuze agakomeretsa ab’i Kyiv.

Ubwo ku wa 19 Ukuboza 2024 Perezida Putin yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ubwirinzi abo mu Burengerazuba bw’Isi bahaye Ukraine mu gusenya ibisasu biyirashweho, bufite ubushobozi bwo hasi ugereranyije n’igisasu cy’u Burusiya cyiswe Oreshnik, gishobora kugendera ku muvuduko ukubye uw’ijwi nshuro 10.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko Mu gukomeza gukina ku mubyimba Ukraine, Putin yavuze ko niba hari abashidikanya, habaho igerageza, ni ukuvuga akarashisha Ukraine icyo gisasu harebwa ko ubwo bwirinzi bwagikumira.

Putin ati “Reka iryo gerageza rizabere kuri Kyiv, hanyuma bakusanye ubwirinzi bwabo maze tubagabeho igitero dukoresheje Oreshnik, turebe ikiza kuba. Twe turiteguye kuri iryo gerageza, yewe n’uyu munsi ntacyo bitwaye. Ese bo bariteguye?”

Perezida Putin yavuze ko iryo gerageza ryabera aho ari ho hose, avuga ko yahisemo Kyiv kuko ari ho hari ubwirinzi bukomeye, Ukraine yahawe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi

Ni amagambo yababaje, Zelensky maze na we atazuyaje yita uwo bahanganye mu ntambara “dumbass,” ijambo risobanura ikigoryi, cyangwa utangira ubwenge.

Ati “Abantu bari gupfa we [Perezida Putin] akumva ko bishimishije, igikoryi gusa.”

Ako kanya Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byahise bisubiza iyo mvugo ya Zelensky, maze Umuvugizi wabyo, Dmitry Peskov agira ati “Biragaragara ko amarangamutima yamurenze. Kwigenzura byamunaniye none yatangiye kumera nk’inka yica.”

Peskov kandi yanenze Zelensky ko aherutse gutuka na Minisitiri w’Intebe wa Hongrie wari wagaragaje ubushake bwo kunga ibyo bihugu biri mu ntambara.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yakinnye ku mubyimba abo muri Ukraine ababwira ko intwaro zabo ziciriritse.

  • Related Posts

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Imigano yatewe mu bibaya bya Nyabugogo, Nyaborongo n’Akanyaru mu myaka 15 ishize ubu yareze ku buryo hari nk’uwabyaye igitsinsi cy’imigano irenga 200, ikaba yatangiye kurambagizwa n’umushoramari uzayikoramo ibikoresho bitandukanye byo…

    Read more

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Ushobora kuzenguruka karitiye yose nka Niboye muri Kicukiro cyangwa Nyarutarama muri Gasabo, aho imiturire yaho igizwe n’ibipangu by’abantu udashobora gukomangira ngo ubasabe ubwiherero, bigatuma abahageze bihutira kuhava kugira ngo batahafatirwa…

    Read more

    Ntibigucike

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    RFA yabonye abashobora kubyaza umusaruro imigano yo kuri Nyabugogo na Nyabarongo

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Kigali-Barasaba ubwiherero kugira ngo bareke kwituma ku gasozi

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Mu myaka itatu u Rwanda ruzaba rwabonye umubare w’abaganga rusabwa na OMS

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Kayumba Nyamwasa n’abandi ku rutonde rw’abakora iterabwoba

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Dr Habineza na Nkubana batorewe kuba abasenateri

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi

    Hakenewe bisi iva i Mageragere, Downtown n’i Remera idahagaze- Umugenzi