Zelensky: ‘Uburusiya Bugiye Kohereza ku Rugamba Abasirikare 10000 ba Koreya ya Ruguru’

Zelensky mu nama y’bakuru b’ibihugu by’ubumwe bw’uburayi i Bruxelles 

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeza ko Uburusiya bwitegura kohereza ku rugamba abasirikare 10.000 ba Koreya ya Ruguru.

Yabibwiye abanyamakuru ejo i Buruseli mu Bubiligi aho abakuru b’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bamwakiriye mu nama yabo.

Yasobanuye ko bamwe ndetse barangije kugera ku butaka bwa Ukraine. Kuri we, ni intambwe ya mbere y’Uburusiya yo guteza intambara y’isi yose.

Zelensky yari asanzwe avuga ko Koreya ya Ruguru irimo itiza abasirikare bayo Uburusiya kugirango bujye kubarwanisha muri Ukraine, ariko ni ubwa mbere atanze imibare yabo.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivuga ko nabyo bisanzwe bibizi, ariko bikavuga ko ari imibare yo kwitondera.

Kuri ibyo, Koreya ya Ruguru yoherereje Uburusiya abasirikare bari hagati y’2.000 n’12.000. Ariko ngo bashobora kuba banarengaho.

Uretse Koreya ya Ruguru, Zelensky yongeye na none kurega na Irani iha Uburusiya intwaro zirimo za “drones” na misile. (Reuters, AFP, VOA)

Julien B.

  • Related Posts

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda(MINICOM) yatangaje ko yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro na serivisi zo gusharija bateri zazo, ariko yirinda gutangaza ibyo bihano. MINICOM ivuga ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe…

    Read more

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Inama Nkuru(Congress) ya 17 ya FPR Inkotanyi yagejeje ku banyamuryango amavugurura yakozwe mu nzego z’ubuyobozi bw’uyu muryango, harimo kuba hashyizweho urwego rw’Inararibonye, ndetse hakaba hemejwe abagize Komite Nyobozi bashya. Aba…

    Read more

    Ntibigucike

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    MINICOM yafatiye ibihano abagurisha moto za Spiro

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Congress ya FPR Inkotanyi ikoze amavugurura

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Kuki ababyeyi benshi mu Rwanda badashaka kongera kubyara!-NISR

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    Imyaka 25 ya Desantaralizasiyo: Ni izihe serivisi ukijya gushakira i Kigali?

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    ADEPR: Insengero zirenga 1154 muri 3141 zizavaho burundu

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza

    Imvura igiye kuba nyinshi muri iyi minsi 10 yo hagati mu Kuboza