Trump yarusimbutse bwa gatatu muri iki gihe cyo kwiyamamaza kwe

Umurepublikani Donald Trump ku wa gatandatu arimo kwiyamamariza i California/Coachella 

Umugabo witwaje imbunda ebyiri ntoya zitemewe n’amategeko yatawe muri yombi hafi y’aho Donald Trump yariho yiyamamariza i Coachella muri leta ya California, nk’uko polisi ibitangaza.

Vem Miller w’imyaka 49, yari atwaye imodoka ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano kuri bariyeri bakamusaka bakamusanga izi ntwaro.

Yahise ajya gufungwa “nta kintu kindi kibaye”, ashinjwa kuba yari afite imbunda zitemewe n’amategeko zirimo imwe ijyamo amasasu menshi.

Urwego rurinda perezida, n’abahoze ari ba perezida, ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruzwi nka Srcret Service, rwavuze ko Trump “ntiyari mu kaga”, kandi ko ibi bitabujije kwiyamamaza kwe gukomeza. Gusa nubwo bimeze bityo haracyari ibibazo bitarabonerwa ibisubizo.

Mu gihe igipolisi cya hariya kivuga ko batazi umugambi w’uyu mugabo, umukuru wa polisi yaho Chad Bianco yavuze ko yemera neza ko abapolisi be baburijemo ukugerageza ku nshuro ya gatatu kwica Trump.

Gusa yongeyeho ko bidashoboka kwemeza neza ko uwo ari wo wari umugambi we.

Amakuru dukesha BBC avuga y’uko Umwe mu bashinzwe umutekano yabwiye CBS News ko nta kimenyetso kirerekana y’uko yari afite umugambi wo kwica.

Abategetsi ba hano bavuga ko bakirimo guperereza kuri iki gikorwa, kandi nibiba ngombwa bamurega n’ibindi byaha by’inyongera.

Uwo mugabo yafashwe hasigaye isaha imwe ngo Trump agere imbere y’aho yari kuvugira ijambo rye yiyamamaza.

Ku wa gatandatu Trump yiyamamariza i California 

Mu gihe hasigaye ibyumweru bitatungo amatora abe, umutekano we n’aho yiyamamariza byarakajijwe cyane nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kumuhitana mu kwezi kwa Nyakanga.

Nyuma yo gufatwa basanze kandi atwaye imodoka ifite nimero ziyiranga (number plate) z’impimbano, kandi mu modoka basangamo pasiporo nyinshi ziriho amazina menshi, n’impushya nyinshi zo gutwara imodoka, polisi ivuga ko nimero ziranga imodoka yari yambaye incurano atari izemewe.

Uwo mugabo Miller wafatanywe imbunda yaje kurekurwa by’agateganyo atanze ingwate ya $5,000.

Chad Bianco yavuze ko uyu mugabo ari umwe mu bagize itsinda ry’abahezanguni ryitwa Soverein Citizens.

Ati: “Sinavuga ko ari itsinda ry’abarwanyi. Ni itsinda gusa ritemera leta no kuba leta igenzura ibintu. Bumva ko batagengwa n’amategeko.”

Abategetsi bavuga ko iperereza rikomeje ngo bamenye neza iby’uyu mugabo n’icyamuteye ibyo.

Kuva muri Nyakanga i Pennsylvania ubwo bamuhushaga ariko isasu rigafata ugutwi kw’iburyo, umutekano wa Trump warakajijwe cyane 

Ku wa gatandatu, Trump yakoreye ukwiyamamaza kwe i Butler muri Pennsylvania ha handi yarasiwe ariko bakamuhusha agakomereka ugutwi hagapfa umuntu umwe.

Undi mugabo ubu na we arafunze nyuma yo gufatirwa hanze ya Trump International Golf Club muri Nzeri(9) muri Florida. Uwo mugabo yari yihishe mu gihuru iruhande rw’ikibuga cya Golf afite imbunda kandi yiteguye kurasa.

Julien B.

  • Related Posts

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Uyu munsi Abanyamuryango basaga 2,000 bateraniye ku Cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu nama nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri uwo muryango. Ni inama ubusanzwe yitabirwa n’abanyamuryango bayobora…

    Read more

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Hari abayobozi barimo Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu, basaba inzego zibishinzwe gukangurira abaturage korora inkwavu, bitewe n’uko zororoka vuba kandi zidasaba byinshi nk’andi matungo. Ni mu gihe ibiciro by’ibiribwa cyane…

    Read more

    Ntibigucike

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Abagore n’abakobwa bagize FPR Inkotanyi bateraniye i Rusororo

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Korora inkwavu mu Rwanda, umushinga wakorwa n’udafite amikoro menshi

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Rwanda: Ibiciro bigiye kuzamuka nyuma y’uko mazutu itumbagiye ku masoko mpuzamahanga

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Inzu ziciriritse zituzwamo ab’amikoro make i Kigali kugeza ubu ziri he?

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Abazunguzayi bavuga ko gucururiza ku muhanda ari ukwirinda ubujura

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka

    Rwanda: Abaturage ntibongere kohereza amazi mu myobo kuko ubutaka batuyeho bwariduka